bwiza.com
Amakuru Urukundo

Boss ntanyoroheye, asigaye anyita igisukari cyangwa umwana utose, ashaka ko turyamana- Nkore iki?

Mukomere cyane nshuti, reka mbanze ntange igitekerezo mbere yo kugisha inama, nagiye nsoma ibitekerezo byinshi bitangirwa hano, none nkaba mbasaba niba bishoboka, ko amazina yacu tuba twatanze mwajya muyahindura nibyo byiza, murakoze!!

Nitwa Mimi ni izina ry’iribyiniriro, maze umwaka urengaho ukwezi kumwe nkora ahantu, ni bizinesi y’umuntu ku giti cye ariko ikoramo abakozi benshi.

Akazi kanjye ni ako kwakira abatugana (kuri reception) uretse ko hari igihe mba mfite n’akandi kazi bitewe n’imirimo ihari uwo munsi.

Mbere boss nta kintu yajyaga amvugisha, ariko umunsi twakoraga umunsi mukuru ahongaho nibwo navuga ko yatangiye kumvugisha bitewe n’inshingano nari mfitemo zatumaga tuvugana buri kanya.

Aho iyo fete irangiriye, umugabo amereye nabi, aratambuka ati “Waramutse mwana muto? nkikiriza neza rwose kuko ni boss kandi ndanamwubaha, mukandi kanya ati “Umwana utose” nabyo nkabyakira dore ko mba ntazi n’impamvu abivuze.

Mu minsi ishize rero agire gutya abe ampaye lifuti ntashye, ngeze aho nagombaga kuviramo arabyanga arambwira ngo ninze anyereke aho ajya asomera kamwe ngo nanjye angurira Fanta, rwose twarajyanye dore ko hari hakiri kare, ngezeyo ndarinywa da, arangije ashyirishaho n’indi komande y’ibiribwa,…

Yareruye ambwira uburyo yabonye ndi mwiza, ubwo mbona ashishikajwe no kunkoraho ariko mwereka ko bitarimo kunezeza, ubwo tugiye gutandukana nibwo yansizemo umutego ngo ngende mbitekerezeho ngo hari aho yifuza ko tuzajyana, kandi ngo aho twajya ntabwo twataha.

Yambwiye ko twamara iminsi, mubajije nti ‘ese bizaba ari mu rwego rw’akazi, yansubije ambwira ko ari mu butembere no kuryoshya.

Yambwiye kubitekerezaho, gusa mbona harimo umutego pe, n’ubu sindamusubiza, aratambuka akambwira turiya tugambo navuga ko ari utw’uburaya, nkaseke nkamwihorera.

Narangije kubona ko akazi ngiye kugaheba pe, kandi kumuha ako kanya ngo dusohoke icyo mbonamo ni uko azaba agamije ko dusambana kandi nubwo byaba rimwe, yangira nk’umugore we wa kabiri, kuko buri gihe yajya ambonamo ibyo, akampoza mu busambanyi.

Mungire inama, iri hurizo ndivemo gute? Ese kwanga ko tujyana ntabwo yazabibonamo agasuzuguro akaba yanyirukana, kujyana na we se n’ubundi mu mutima wanjye ntafitemo kuryamana na we byo yabyakira ate? mbese ndi mu ihurizo pe!!

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Alias 07/09/2019 5:23 am at 5:23 am

Mwegere buke aguhe ibaruwa ikwemerera akazi cg contract. Nurangiza ubike kuri email, ubundi utumike akazi wubahirize ibijyanye nako. Akwirukanye wamurega. Naho ubundi waba uri kwicukurira urwobo.umwubashye ntiwiyubahe se byose zero. Kandi uretse n’umuco ashobora no kukwanduza ibirwara. Ikindi humura aho kwiyandarika wisebya utaretse n’ababyeyi akazi si bukonde wazabona akandi kuko Imana ntiyagutererana. Ihangane kandi uramenye ukomere ku ibanga ntukabe icyohe. Agatoki kakombye gahora gahinnye akojejemo rimwe yaguhoraho ubwo uwo Imana yaguteganirije ukaba uramuhemukiye,umamubonye nta munezero mwazagira kuko mwazahora mu makimbirane. Soma imigani igice cya 5 na sobuja uzahamuhe. Komera sha.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com