bwiza.com
Amakuru Amatangazo

Hatangajwe itariki abashaka gukora ibizamini bya Perimi bazabasha kwiyandikisha

Polisi y’u Rwanda itangaza ko urubuga ruzaba rufunguye kuva ku wa Gatanu tariki ya 13 Nzeri 2019, bityo ko abashaka gukora ibizamini by’agateganyo n’ibya burundi byo gutwara ibinyabiziga, bazabasha kwiyandikisha.

Yabitangaje ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter, kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Nzeri, aho yagize iti “Polisi y’u Rwanda iramenyesha abifuza kwiyandikisha gukorera uruhushya rw’agateganyo n’urwa burundu ko umurongo uzafungurwa ku wa Gatanu tariki ya 13 Nzeri 2019.

Wiyandikisha bikorerwa ku rubuga Irembo cyangwa kuri telefone ukanda *909# ugakurikiza amabwiriza.”

Izindi wakunda

Bwiza.com