bwiza.com
Amakuru Ijambo ry'Imana Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

Hindura uburyo bwo koga niba amazi atari ya yandi – Rev. Nibintije

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.

2 Timoteyo 4:7

“ Narwanye intambara nziza, narangije isiganwa, nakomeje ibyo kwizera.”

Mu mezi ashize nakurikiranye irushanwa ry’ abiruka “marato” ( marathon) mu gihugu cyacu, iryo rushanwa rikaba ryarimo n’ abayobozi bakuru b’ igihugu cyacu mu rwego rwo kwereka abo Imana yabashinze akamaro ko gukora Sport.

Icyo nabashize kubona ni uko abitabiriye iryo rushanwa bose batangiye hamwe kandi bose ariko hakaza kurangiza bake kandi nabo baza gurangiza mu bihe bitandukanye. Natwe mu buzima bwacu tugenda duhura n’utubazo mu buzima cyangwa ingorane mu ntego twihaye igomba kutugeza , mu mibereho ishimishije.

Ariko ababasha kwihanganira ibyo bibazo cyangwa ibyo duhura nabyo muri urwo rugendo rugoye nibo barangiza neza kandi bakabona intsinzi. Iyo umushoferi atwaye imodoka akaza kugera k’ umusozi bityo bigatuma imodoka itihuta nkuko byari bikwiriye, icyo akora ni uguhindura icyo dukunze kwita “vitensi” mu ururimi rwacu agashyiramo vitensi ifite imbaraga.

Natwe mu bibazo duhura nabyo niba tugeze ahantu, tukumva gutera intambwe ijya mbere mu kwizera imbaraga z’ Imana no gukomeza urugendo twatangiye rugomba kutugeza ku intsinzi ni ngombwa yuko natwe dushyiramo indi vitensi ifite imbaraga. Intumwa Paul yabivuze ukuri ubwo yandikiye Itorero ry’ abafeso, aho yavuze ko tugomba gusenga amasengesho y’ uburyo bwose.

Nshuti y’ Imana shiramo akanyabugabo usenge amasengesho y’ uburyo bwose kuko imbere yibyo bibazo hari byiza gusa. Tera intambwe ijye imbere kandi wiyemeze kugera ku intsinzi yawe .

Imana idukomeze..!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

estachenib@yahoo.com

+14123265034(WhatsApp)

Izindi wakunda

Bwiza.com