bwiza.com
Amakuru Politiki

Tanzania: Magufuli yashyizeho iminsi itatu yo kuzirikana Robert Mugabe watabarutse

Umukuru w’Igihugu cya Tanzania, John Pombe Magufuli yashyizeho ikiruhuko cy’iminsi itatu mu rwego rwo kuzirikana umusaza Robert Mugabe watabarutse kuri uyu wa 6 Nzeri 2019 afite imyaka 95 y’amavuko.

Magufuli ni umwe mu bababajwe cyane n’urupfu rw’uyu musaza wabaye Umukuru w’Igihugu cya Zimbabwe igihe kirekire. Yihanganishije umuryango we, Perezida Emerson Mnangagwa uyoboye Zimbabwe akaba ari na we wasimbuye Mugabe kuri uyu mwanya, abaturage ba Zimbabwe ndetse n’abandi bose bashenguwe n’uru rupfu.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa y’Ibiro bya Perezida wa Tanzania, Magufuli yagize ati: ” Nakiranye akababaro inkuru y’urupfu rwa Robert Gabriel Mugabe. Afurika itakaje umwe mu ntwari, umunyamurava, waharaniye ubumwe bw’Afurika kandi warwanyije ubukoloni. Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Magufuli ahamya umubano ukomeye Robert Mugabe yagiranye na Tanzania kuva ku bwa Julius Nyerere ubwo bafatanyaga urugamba rwo guhangana n’ingoma ya gikoloni.

Iki kiruhuko cyatangiye kuri uyu wa 6  Nzeri, kikazarangira ku wa 8. Amabendera yose yururukijwe agera hagati.

Iyi ni ibaruwa yaturutse mu biro by’Umukuru w’Igihugu

 

Izindi wakunda

Bwiza.com