bwiza.com
Amakuru Imyidagaduro

Umukunzi wa Diamond yateye benshi kwibaza ubwo yatangazaga izina ry’umwana we

Umukunzi wa Diamond Platnumz, Tanasha Donna akomeje gutera amatsiko abashaka kumenya izina ry’umuhungu yitegura kwibaruka.

Diamond na Tanasha barateganya kwibaruka mu kwezi 2019. Ni umwana wa Kane kuri Diamond, akaba imfura kuri uyu mukobwa w’umunyamakuru muri Kenya.

Avuga ku bafite amashyushyu yo kumenya amazina y’umwana we, yahishuye gusa ko azaba afitemo izina ry’idini ya isilamu.

Yavuze ko kudatangaza izina ry’umwana  hakiri kare, abiterwa n’ab’Isi usanga rimwe na rimwe badashimishwa n’iterambere ry’abandi.

Ati “ Mfite ubwoba ko abantu babi bashobora kuzamugirira nabi. Izina twarivuganyeho ariko kuri ubu sinaritangaza.”

Abamukurikirana nk’uko Classic 105 ibitangaza, uyu mukobwa wemera ko ari umukirisitu, yemera ko umuhungu we azafata izina ry’idini ya Se (Islam).

Uyu mwana kuri ubu azwi nka Young Lion.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com