bwiza.com
Imyidagaduro

Bintera ubwoba, nabikunda mbyaye si nshake, abagabo barasiteresa – Miss Pamela

Uyu mukobwa imiterere ye ikunze kugarukwaho nabenshi

Uwicyeza Pamella wahatanye muri miss Rwanda 2019 ntagire amahirwe yo kwegukana ikamba yatangaje amagambo yatunguye benshi ubwa yagirangana ikiganiro na DC TV ikorera kuri murandasi.

Ubwo yabazwaga ubuzima abayemo nyuma yo kuva muri aya marushanwa, yavuze ko abayeho neza nta kibazo ndetse n’umushinga yari afite wo kurwanya inda ziterwa abangavu akiwutekerezaho.

Mu bibazo byinshi yabajijwe harimo nikijyanye nogushinga urugo nk’umwangavu uri gukura ajya mu kiciro cy’abakobwa baba bujuje ubushobozi bwo kurushinga.

Abajijwe igihe azashakira umugabo mu magambo ye yumvikanishaga ko atari ibintu afite muri gahunda yavuze  ko binamukundiye atakwirirwa ashaka.

Yagize ati”…Gushaka sibintu nteganya vuba, ndanabitinya kuko abagabo barasiteresa akugeza murugo agatangira kugukubita nabikunda mbyaye ariko si nshake.”

Abajijwe impamvu mu byukuri ituma yazinutswe abagabo kandi atarashaka ngo abibone cyangwa wenda ngo abe yarahemukiwe n’igitsina gabo yasubije ko muri we yakuze akunda kubona abo yise “Single mother” (abagore bibana) babayeho neza bityo nawe yakwishimira kuzabaho muri ubwo buzima.

Uwicyeza Pamela ni umwe mubakobwa bahatanye mu marushanwa ya nyampinga w’uRwanda 2019 akaba yarahagarariye intara yamajyepfo.

Uwicyeza Pamella ubwo yiyamamazaga yatanze umushinga wo kurwanya inda ziterwa abana b’abangavu, ndetse we ngo akaba azawukora binyuze mu ikoranabuhanga kugira ngo ibitekerezo bye bizajye bigera kure hashoboka kandi mu gihe gito.

 

Uyu mukobwa imiterere ye ikunze kugarukwaho nabenshi
Ari mubatambutse rugikubita mu marushanwa ya Nyampinga 2019
Imivugire ye y’ikinyarwanda nayo ikunze kugarukwaho
Umwangavu w’imyaka 20 yazinutswe urushako

Izindi wakunda

2 Ibitekerezo

Ndumiwe 07/09/2019 6:40 pm at 6:40 pm

Akarenze umunwa karushya ihamagara,burya ibyo uvuze nibyo abantu bakubonamo ,umuntu uzumva aririmba ko bamwanga uzamenye ko atoroshye uyu nawe ubu arifunga ,buriya yakuze abona Se na Nyina batabanye neza,uwo mwana avuga yabyara se we ntazamubyarana n’abagabo,?agabanye kwiyemera ngo ni miss nta kadashira nta nkumi isazana amabuni

Subiza
Mparambo 15/09/2019 9:57 pm at 9:57 pm

Igitera stress si abagabo. Ni ibyo ubayemo. Ahubwo kenshi abagore batera stress kuruta abagabo. Buriya aravuga ibyo nyina yamwigishije kandiburya ngo n’ujya gushaka umugeni uzabanze urebe nyina.Abo yabyara se yababyara ku biti?
Nahura na wa barimu beza (Gihe na Minsi) ni ho azasobanukirwa. Ashatse yajya mu mwiherero akareba ko yagaruka i buntu naho ubundi kamubayeho.
Erega n’abo basigaye bita ngo ni ba sponsors iyaba yari azi ko aribo bamuhangayikisha akiyanga.Aho umuco utari hasigara ico.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com