bwiza.com
Amakuru Ijambo ry'Imana Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

Hanga ijisho ryawe ku nyungu ziboneka mu kwihanganira ibiri ku kubaho – Rev. Nibintije

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.

Matayo: 10:22

“Muzangwa n’abantu bose babahora izina ryanjye, ariko uzihangana akageza ku iherezo ni we uzakizwa.”

“ Buri bibazo umuntu ahura nabyo mu buzima biba bifite impamvu ( reason) kandi nabwo buri bibazo bigira igihe cyabyo ( Season).”

“Ukwihangana kwinjiza umuntu mu migisha atatekerezaga kandi idafite naho ihurira nibyo urimo guhangana nabyo ndetse ni by’uteganya kuzageraho mu buzima bwawe.” Rev./Rev. Eustache Nibintije

Mu minsi yashize twaganiriye n’umukozi w’ Imana abwira ibintu byamubayeho muri Family ye n’ uko ibyo bibazo byanageze no muri court ( mu urukiko). Ariko Judge akaza kubitera ishoti nk’ uko abakinnyi batsinze batera umupira amashoti ba wohereza hanze y’ ikibuga mu minota ya nyuma , mu gihe baba bashaka ko iminota ishira vuba bityo bigatuma batahana intsinzi.

Judge ( umucamanza) nawe yababwiye ko iyo atari case ( ikibazo) bagombye kuzana muri “court” (mu urukiko) maze ababwira ko agerageza gusa kubumva nkaho bamutumiye mu rugo mu uburyo bwa (reconciliation), kubumvikanisha kuko ari ibintu byagombye kurangirira mu muryango, ikindi akabona ko harimo n’ ibibazo by’ imyizerere bagombye kurangiriza iwabo.

Ariko k’ umuntu udashaka kubana n’ undi ku mpamvu z’ umutekano we turamwohereza mu bigo byagenewe abo urugo rwananiye. Ubwo biza kurangira umugore bamujyanye muri ibyo bigo , Mu gihe uwo mugore we yibwiraga ko bazavana mu nzu ba bagamo umugabo we nkuko amategeko y’ igihugu babamo abivuga.

Muri iyo nkuru, ijambo nyamukuru yashakaga ku mbwira ni uko yasubije amaso inyuma kuva igihe batangiye kubana n’ uwo mugenzi we akunda kandi yifuza ko yagaruka mu urugo rwe, ko ariho yabonye ibitangaza ( imigisha) y’ Imana atatekerezaga muri ayo mezi make.

Muri ibyo bihe bikomeye akirimo yagize kwihangana ku ibigambo byavaga mu mpande zitandukanye , yihanganira ibigeragezo biturutse mu ukuba wenyine, yihanganira ubuzima atari amenyereye bwo kwikorera imirimo igiye itandukanye yariri mu inshingano za mugenzi we, kuba wenyine no kuba atari kumwe n’ abana be yakundaga ariko mugenzi we akaba yarashyiragamo umwuka mubi ko atabakunda ndetse ko abapfumu biyita abakozi b’ Imana bamuhaye ubuhanuzi ko umutware w’ umuryango bamuroze ibirozi bituma atita k’ umuryango we mu gihe akora hafi amasaha 24/24 kubw’ abana be n’ Umuryango muri rusange. Ariko kuko nta cyaha cyamuciraga urubanza mu mutima we, nubwo ahari ibibazo umuntu atabura gucumura.

Yaje kubona ko iyo nzira ishobora kuba ariyo Imana yaciye kugira ngo abashe kugera ku inzozi zo gukora icyo Imana yamuhamagariye gukora kuri level ( urugero) rushimishije kuko byatumye abona umwanya uhagije wo gukora iyo mirimo y’ Imana, kandi akabona n’ uburyo yerekeza amafaranga ye k’ umurimo w’ Imana nta muntu umuhagaze hejuru.

Kubera nabwo gukora uwo murimo nk’ uwikorera byatumwe n’ Imana nayo igenda imunyuza mu nzira ituma ahura n’ imigisha yo kwagura iyo mirimo y’ Imana ari gukora. Nabwo yanyemeje ko iyo migisha y’ Imana yamufashije no mu buzima busanzwe kuko “ukora muri Hotel arya muri Hotel byaba ngombwa akaryama ( agatura) muri Hotel.”

Mu kundwa n’ Iyaguhanze kwihanganira ibibazo urimo n’ ibintu by’ ingirakamaro kandi bikanatanga inyungu hano mu isi ndetse naho turi guharanira kugera, niba imigambi yanjye ariyo yawe.

Ariko nabwo tugomba kumenya ko tutabasha, Kwihangana kugeza ku iherezo ry’ ibyo bibazo tutabanje kujya dutera akajisho mu buryo bwomu mwuka tunyuze mu kayira kitwa “kwizera” ku inyungu tugomba kubonera muri uko kwihangana kwacu. Iyo wihanganiye ibyo bigambo abantu bakubwira muri ibyo bibazo, muri byo bibazo biguca intege, ibyo bigeragezo bikubabaza mu mutima wawe ndetse n’ umubiri wawe bikanageraho naho bikubuza amahwemo no gusinzira, ni ngombwa ko uwitwa “Ndiho” ariwe Uhoraho iteka ryose kandi akaba Ishobora byose ko ahita agusinyira agachecki ( Check) ujyana kuri bank yawe ko kugusura muri ibyo bibazo.

Nawe urabyumva agachecki katurutse ku Mwami w’ abami amafaranga yaba yanditseho uko abangana. Niba ugirango ndi gukabya, uzajye kubaza ushinzwe kwandika check y’ imfashanyo, umukuru w’ igihugu cyawe iyo yatanze imfashanyo ashaka gufashisha umuntu cyangwa ku gikorwa runaka, kandi adakoresheje amafaranga y’ igihugu ahubwo amafaranga ye ku giti cye uko aba angana.

Birashoboka ko bitakorohera ku mubona, Reka ngufashe nguhe urugero rw’ umukuru w’ igihugu cyanjye ku mfashanyo imwe yatanze ku igikorwa kijyanye ni ikintu ashyira imbere cyane aricyo foundation ( umusingi) wa byose ari cyo cyitwa “umutekano ”. Nkuko Imana yacu nayo ishyira imbere ikintu cyitwa “ ukwihangana”

Uwo Nyakubahwa Yatanze agatubutse kuri uwo murimo bitewe nuko cyari igikorwa cyiza abo bantu bari bari gukora. Ngaho tekereza, we ni umukuru w’ igihugu kimwe none Umwami w’ abami we azakwandikira ichecki ingana gute? Yakobo ( James) murumuna wa Yesu Kristo kuri Mariya mama we na Yozefu Papa we, akaba yari n’ intumwa ya Yesu Kristo ( uyu mugabo nkunda amagambo ye, uzayasome uzumva hari ikintu kiri kumanuka muri wowe nikitamanuka muri wowe uzambwira nzica amande ya Fanta, ndetse n’ uburyohe nasanze muri ayo magambo byatumye nita umuhungu wanjye James) yabivuze neza kandi atarya iminwa kuko yari afite aho ari kubivoma aho yavuze ko hari amakamba n’ amakamba agutegereje wowe nanjye ubu turi kwihanganira ibitugerageza kugeza ku iherezo ry’ ibyo bigeragezo.

Nyemerera nkubwire nabwo ko ibyo uri kwihanganira ukiri hano ku isi ya Nyagasani, Imana ihita iguhaye ka “avance”, kuri izo nyungu, ukiri hano ku isi, ibisigaye ikabiguhera mu ijuru. Reka ndangize nkubwira ko “Kwihangana bikwinjiza mu migisha utatekerezaga kandi idafite naho ihurira nibyo wowe uba uteganya kuzabona mu ubuzima cyangwa ibyo uri kurwana nabyo.”

Imana iguhe umugisha…!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
estachenib@yahoo.com
+14123265034(WhatsApp)

Izindi wakunda

Bwiza.com