bwiza.com
Amakuru Imyidagaduro

Kizito Mihigo yiyemeje gukora amasengesho y’iminsi 9 mbere y’uko amara umwaka afunguwe

Uyu wa 7 Nzeri 2019, umuhanzi Kizito Mihigo uzwi mu ndirimbo zo gushima no guhimbaza Imana ndetse n’uburere mboneragihugu yiyemeje amasengesho y’iminsi icyenda ibanziriza tariki ya 15 Nzeri, igihe azaba amaze umwaka afunguwe.

Ni amasengesho asabamo na bagenzi be bamusengeye ubwo yari muri gereza kugiramo uruhare.

” Bavandimwe, maze umwaka abantu banyuranye bambwira ngo igihe wari muri gereza, twaragusengeye. Buri saa 15 h z’amanywa, nzajya mfata umwanya mvuge isengesho rishimira Imana ko yumvishe gutakamba kwange.”

Arasaba abamusengeye kujya bafata akanya muri iyi minsi icyenda bagashimira Imana ko yumvishe isengesho ryabo.

Asoza agira ati: Imbaraga zisaba, zijye zingana n’izishimira.”

Kizito Mihigo yafunguriwe rimwe na Ingabire Victoire ku wa 15 Nzeri 2018 nyuma y’imbabazi zatanzwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 10 mu 2015 ariko nyuma y’Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Kagame yemeje ifungurwa ry’abagororwa 2140 barimo Kizito Mihigo na Victoire Ingabire Umuhoza.

Ubutumwa bwa Kizito Mihigo kuri Instagram:

Ni uku yavuye muri gereza ya Mageragere iri mu karere ka Nyarugenge

Izindi wakunda

Bwiza.com