bwiza.com
Ahabanza » Ubuhinde bwatakaje itumanaho n’icyogajuru buherutse kohereza mu kirere
Amakuru mu mahanga

Ubuhinde bwatakaje itumanaho n’icyogajuru buherutse kohereza mu kirere

Ikigo Gishinzwe iby’Ikirere mu Buhinde (ISRO) gitangaza ko kitagifite itumanaho n’icyogajuru baherutse kohereza ku kwezi.

Iki  kigo gitangaza ko cyabuze itumanaho nyuma y’igihe gito iki cyogajuru kigeze mu majyepfo y’ukwezi. Ibi bikaba ari ikibazo ku bikorwa byari bigamijwe byo kumenya byinshi ku kwezi.

ISRO itangaza ko iki cyogajuru cyari cyoherejwe ku kwezi mu rwego rwo kureba ko Ubuhinde na bwo bwaza mu banyabigwi bageze ku kwezi.

Nanone kandi hari hagamijwe gutura mu mpera z’amajyepfo y’ukwezi, nk’uko Kailasavadivoo Sivan uyobora ISRO  abitangaza.

Kailasavadivoo yavuze ko habayeho ikibazo mu itumanaho mu gace iki cyogajuru cyagiyemo.

Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde, Narendra Modi  yaremye agatima aba bahanga mu by’ikirere avuga ko “ Intambwe mwagezeho si nto.”

Deutschewelle dukesha iyi nkuru ivuga ko kuzamura iki cyogajuru mu kirere byatwaye akayabo ka miliyoni 126 z’amayero.

Icyogajuru cy’Abahinde cyafashe ikirere kuwa 22 Nyakanga 2018, byari byitezwe ko ahanini kizagenzura niba koko bishoboka kuba ikiremwamuntu cyahatura.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com