bwiza.com
Amakuru

Uganda: Harakemangwa umubano uri hagati y’abasirikare na Gen. Muntu

Abakurikiranira hafi ibya politiki muri Uganda bavuga ko hakwiye gukemangwa umubano uri hagati ya Rtd. Maj. Gen. Mugisha Muntu n’abasirikare ndetse n’abapolisi.

Hashize iminsi itari myinshi abantu bagaruka ku buryo abapolisi n’abasirikare bafata neza Gen. Mugisha Muntu wo muri opozisiyo, ibintu bitaba ku bandi banyepolitiki babarizwa kuri uru ruhande.

Bamwe bavuga ko Gen. Muntu yaba ari umwe mu bashizweho n’ishyaka riri ku butegetsi (NRM) ngo agaragaze ko hari opozisiyo ifite ingufu muri Uganda.

Avuga kuri ibi, Gen. Muntu avuga ko uko abapolisi n’abasirikare bamufata ntaho bihuriye n’ibikekwa n’abaturage.

Ati ” Sinumva n’impamvu  abantu batekereza batyo. Batekereza ko bahawe amategeko ngo nibajya bahura na Muntu bamusuhuze. Si buri wese unsuhuza iyo duhuye, bamwe barabikora ariko njye nta n’ikibazo mbibonamo.”

Gen. Muntu avuga ko abibaza byinshi kuri uyu mubano, bakwiye kwibuka ko yayoboye igisirikare imyaka icyenda.

Ati ” Nabaye umugaba w’ingabo kuva mu 1989 kugeza mu 1998. Abari muri UPDF icyo gihe bagomba icyubahiro.”

Muri iki kiganiro yagiranye na NTV , Mugisha Muntu yavuze ko abasirikare bamwubahira byinshi yakoze  ubwo yari umuyobozi n’ubwo ngo hari uruhuri rw’ibibazo.

Gen. Mugisha Muntu yitandukanyije na NRM ajya muri opozisiyo (FDC). Iri shyaka yaje kurivamo ashinga irye bwite.

Izindi wakunda

Bwiza.com