bwiza.com
Amakuru

Umuryango wa Nteireho wicanwe n’uwiswe Umunyarwandakazi wigaragambije, banga kumushyingura

Abagize umuryango wa Joshua Nteireho Rushegyera bigaragambije banga gushyingura uyu musore uherutse kuraswa ari kumwe n’umugore byavuzwe cyane ko ari Umunyarwandakazi,  Marina Tumukunde bishwe barasiwe muri Uganda.

Uku kwigaragambya kuraturuka ku kutumvikana hagati y’imiryango yombi ababyeyi  ba nyakwigendera bavukamo.

Abo kwa se umubyara, banze icyemezo cyo kumushyingura ahitwa Kazo (kwa  ba nyirarume) kuko bifuzaga ko yashyingurwa ahitwa Rwenjeru mu Karere ka Bushenyi.

Bavuga ko kumushyingura Kazo bihabanye n’umuco w’abasekuruza ndetse ko ari n’ikimwaro ku bwoko (clan) yo kwa Se.

Uhagarariye umuryango wa Rushegyera witwa Martin Rushegera, mu itangazo yashyize hanze yagize ati ”  Twe nk’umuryango, twari tuzi ko tuzagushyingura Kasahari, hafi y’aho mama wawe ashyinguwe cyangwa se Rwenjeru muri Bushenyi, iruhande rw’imva ya so. Tubabajwe n’uko abakomeye bo kwa nyoko, banze bakagushyingura kwa ba nyokorome, ibintu bihabanye n’umuco n’amateka y’igisekuru cyacu.”

Yakomeje ati ” Iki ni igisebo ku muryango wa Rushegyera, abantu ba Kashari,  Rwenjeru na Busenyi yose.”

N’ubwo batitabiriye umuhango wo gushyingura Joshua Nteireho, abanyamurayngo bavuze ko bababajwe n’urupfu rw’umwana wabo akaba n’umuvandimwe. Bati ” Ntituzakwibagirwa, uzahora mu mitima yacu.”

Kuri ubu,iperereza riravuga ko umuntu warashe Tumukunde na Nteireho yari kumwe nabo mu modoka.

Kugeza ubu hamaze gufatwa umupolisi witwa Davis Taremwa, bivugwa ko yari mu modoka imwe na ba nyakwigendera. Iperereza riracyakomeje.

Source: The New Vision

 

Izindi wakunda

3 Ibitekerezo

Adolphe Muhayimana 08/09/2019 6:20 am at 6:20 am

Mwaramutse? Mutubwire neza uyumusore kowagirango niwawundi wabenze wamukobwa uheruka kwiyahura amanutse muri etage ya 4 kwa Makuza

Subiza
NDUNGUTSE 08/09/2019 11:58 am at 11:58 am

Ese ubwo iyi nkuru irasobanutse? Byabereye mukihe gihugu, bazize iki? Mbese ntamakuru ari muriyi nkuru habe nabusa.

Subiza
Ishimwe 09/09/2019 8:38 pm at 8:38 pm

Uyu niwe ariko arabeshyerwa cyane uyu yarapfuye bamurasiye muri Uganda muminsi ishize,. Zinzi rero abamushyize kumbuga nkoranyambaga ngo niwe wakundanaga nuriya mukobwa,. “nibinyoma”

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com