bwiza.com
Amakuru Utuntu n'utundi

Uriya mukobwa ni intwari, nange nzabikora-Karasira avuga ku mukobwa wiyahuriye ku igorofa

Ubwo yaganiraga na Ukwezi Online TV, Karasira Aimable uzwiho imyumvire n’amagambo bidasanzwe yabwiye iki kinyamakuru ko ‘kwiyahura ari byiza’ ku buryo na we azabikora.

Imbarutso y’aya magambo ya Karasira Aimable ni Hatangimana Scolastique wasimbutse igorofa rya kane ry’inyubako yo kwa Makuza, iherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umugi wa Kigali.

Karasira yavuze icyo yakora abonye umuntu agiye kwiyahura. Ngo mu gihe umuntu ashaka kujya ahantu yamushishikariza kujyayo byaba ngombwa akamusunika kugira ngo byihute kuko ni byo aba ashaka. Ubu ni bwo bufasha Karasira avuga ko yaha umuntu ushatse kwiyahura.

Ati: ” Burya umukuruye uba umugiriye nabi.”

Karasira akomeza avuga ko abantu biyahura ari imfura, bakunda ukuri , badashaka kubeshya abantu, ndetse yemeza ko kwiyahura ari ubutwari. Ati: Ni ubutwari ntabwo ari ubugwari.”

Yemeza ko na we aziyahura ubwo azagera aho azaba amaze kunanirwa, nta mwana ariza, nta n’umugore afite.

Karasira ngo yapanze kwiyahura ariko bamutera ubwoba arabireka. Avuga ko yagize ngo hari itegeko rihana umuntu wagerageje kubikora. Umunyamakuru yamubwiye ko iyo umuntu yiyahuye ntapfe, nta tegeko rimuhana, na we yanzura ko azajya kubaza umuhagarariye mu mategeko ubundi afate umwanzuro.

Hatangimana Scolastique wavutse mu 1994 yiyahuye mu masaha y’igitondo cyo ku wa 6 Nzeri 2019 ariko ntiyahita apfa. Imodoka y’ubutabazi yamujyanye mu bitaro bya CHUK, apfa ubwo hari hashize akanya gato agejejwe kuri ibi bitaro. Impamvu ivugwa yamuteye kwiyahura ni umuhungu bakundanaga wamwanze ndetse n’umuryango waranzwe n’urwango rukabije.

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Bwiza 08/09/2019 1:28 pm at 1:28 pm

Hasiii ariko Mana

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com