bwiza.com
Amakuru Umuryango Utuntu n'utundi

USA: Umugore yibeshye yirasira umwana

Umugore w’Umunyamerika yarashe umwana we w’imyaka 18 y’amavuko ubwo yagiraga ngo ni umujura umuteye.

Byabaye ku wa 4 Nzeri, ubwo umwana yavaga ku ishuri agiye gusura uyu mubyeyi we mu buryo butunguranye.

Uyu mubyeyi avuga yari mu rugo wenyine, yumva urusaku rw’umuntu uri mu gikoni, nyuma yumva afunguye umuryango w’icyumba cyo kuryamamo yari aherereyemo. Acyumva rwa rusaku mu gikoni, yahise afata imbunda, umwana  w’umukobwa agikingura ni bwo umubyeyi we yahise amurasa nk’uko byatangajwe na John Norman, Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Girard/Ohio.

Umubyeyi yatunguwe no kubona ari umukobwa we yirasiye.

John Norman yatangaje ko uyu mubyeyi yari atunze iyi mbunda ya ‘REVOLVER 38’ mu buryo bwemewe n’amategeko.

Uyu mukobwa yarashwe  ku kuboko, ahita ajyanwa mu bitaro ndetse byavugwaga ko yari kuba yakize kuri uyu wa gatanu.

AFP dukesha iyi nkuru ivuga ko kuva mu 2017 abantu bagera ku 40,000 bamaze kuraswa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, barimo abarasa ku bushake n’ababikora ku bw’impanuka.

Izindi wakunda

Bwiza.com