bwiza.com
Ijambo ry'Imana Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

Waba uhagaze gute muri ibyo bibazo ? – Rev. Nibintije

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.

Abagalatia 6:7

“Ntimwishuke . Iby’ Imana ntibikerenswa, kuko ibyo umuntu abiba ari byo asarura.” Uyo umuntu ari mu bibazo agira ibitekerezo bigiye bitandukanye bitewe n’ uko aba ahagaze mu uburyo bwo mu mwuka.

Muri iyi minsi ya nyuma, Satani, ari gukora cyane kandi akoresheje amayeri mashya kugira ngo abashe kwisasira abantu benshi bashoboka kandi mu nzira zitandukanye. Imwe mu nzira ari gukoresha ni ukuzuza ibitekerezo mu bantu b’ Imana ari Abamenyi Imana n’ aba tarayimenya, ibitekerezo by’ uko batitaweho.

Bityo ibyo bitekerezo bigatera abo bantu, icyo na twita nk’ “Ihahamuka.” Iryo hahamuka naryo rikababyarira kuba bafata imyanzuro ya “hutuhuti “kandi “igayitse.“Abenshi bava mu migisha yabo bari bagiye kwinjiramo, nbakicira inzira ya bugufi bumvaga ko yabageza kubyo bumva bifuza.

Abandi bakaba bafata umwanzuro wo kuba bavamo mu mubiri bakoreshe inzira yo “kwiyahura “. Ubushakashatsi bwo muri iki gihe buri kwerekana ko abantu benshi muri twe twamaze kuzuza ibitekerezo byo kuba twa “kwiyahura” tutitaye k’ ubuzima bwacu busanzwe cyangwa ubuzima bw’ iteka nkuko Bibliya ivuga.

Ijambo ry’ Imana rivuga ko, iyo umuntu apfuye “ yiyahuye” aba aciye ukubiri n’ ijuru kuko bihita bimunyuza mu nzira imwe n’ udushyiramo ibyo bitekerezo byo kwiyahura. Kuko we azi ibihembo bye by’ ubugizi bwa nabi akorera abantu b’ Imana. Ikintu kibabaje kuri ibyo bikorwa biba uwo mubura Nyagasani ni uko nta muntu numwe uzi icyo yakora kugira abashe gukiza abo bantu yarangije gushyiramo uwo mwuka mubi wo kwiyahura.

Leta nayo ntabushobozi cyangwa kumenya icyo yakora kugira ngo ibe yahagarika iyo migambi mubi uwo mwanzi wacu yarangije kubiba mu mitima yacu, yewe n’ Itorero naryo nuko, nta strategy nshya yo guhagarika umuvuduko uwo mwanzi wacu afite ku mpamvu nta ni ihishurirwa kuri iyo migambi mibisha ya Satani yo kutwiba abantu bacu kandi tuba tukibakeneye.

Natwe aba Counselors twabigize umwuga tubikora ari ugufasha gusa ariko natwe ntabushobozi. Uyu munsi nkuzaniye Inzira imwe gusa kandi yizewe, akaba ari inzira yo kwegera Yesu Kristo wenyine. Yavuze ko twebwe ubwacu dufite icyo kibazo ari twe dufite ubushobozi bwo ku kwivana muri icyo kibazo mu nzira yo ku mukingurira imitima yacu ndetse no kumuha umwanya wo gukorera muri twe.

Yesu Kristo ni tumu kingurira imitima yacu azahita atubera “karuhura” Ikintu gisabwa kuri buri wese ni gutanga umwanya wacu twegera Yesu umwami n’ umukiza wacu, uwo mwanya tuka wutera nk’ imbuto, itewe muri we. Na Yesu nawe yateye imbuto. iyo usomye ubutumwa bwanditswe na Mariko bugereranya ubwami bw’ Imana nk’ imbuto.

Reka dutekereze ku ibijyanye n’ akamaro k’ imbuto muri kano kanya. Ibintu byose bibaho hano ku isi byavuye k’ urubuto, Natwe bwacu twaturutse ku urubuto, Twakijijwe kandi tubyarwa ubwakabiri tuvuye k’ urubuto rw’ ijambo ry’ Imana. Yesu Kristo nawe ubwo yari urubuto rwatewe n’ Imana ubwayo. Imana ya mubibye nk’ igitambo.

Bityo niba Satani udushyize mu ibibazo nkibyo byo “KWIYAHURA”, ibibazo bijyanye no kubura ubwenge, bijyanye n’ amarangamutima ashingiye k’ urukundo n’ ibindi, Ni ngombwa ko twirukira kuri Yesu kandi tuka mwemerera kutubwira uko tugomba “KUBIBA” ndetse naho tugomba “ KUBIBA” Ni turamuka nabwo tubikoze, iyo mbuto izakura ku buryo izahagarika izo mbaraga z’ umwijima, umwuka mubi wo kwiyahura muri twe.

Biza tuzamura mu buryo bushimishije aho tugomba kuva muri ibyo bitekerezo bibi kandi bigayitse. Mu gihe Satani akomeje ku kwereka iyo nzira y’ ubusamo yo kwikura mu kibuga umukino utararangira, Tuzifashisha umusaruro tuzakura muri ya mbuto wabibye kandi uwo musaruro uzaduha ubushobozi bwo gufungisha umunwa uwo mwica abagomba kurama.

 

Wigira ubwoba rero ahubwo,

Tangira UBIBE IMBUTO,

Biba imbuto utanga igihe cyawe ugiha Yesu umujya imbere ye mu nzira y’ amasengesho, Mu gusoma ijambo ry’ Imana, Mu kwitangira umurimo w’ Imana. Biba imbuto mugushaka inyigisho isohoka buri munsi igamije gukomeza abatentebukiwe itangwa na NEMI.

Muvandi… ni dusarura, tuzatangira guseka Satani ndetse no kumubwira duti

“Hey, wa muswa we, satani we, ninde nonaha ufite ikibazo, ninde ubu ushaka kwiyahura?????”

Imana idutabare…!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

estachenib@yahoo.com

+14123266034(WhatsApp)

Twitter: @ivugabutumwa

Facebook: Nibintije Evangelical Ministries International

Izindi wakunda

Bwiza.com