bwiza.com
Amakuru Imyidagaduro

Ali Kiba akomeje gushimangira ko atatandukanye n’umugore we

Umuhanzi uzwi ku izina rya Ali Kiba yanyomoje amakuru amaze iminsi akwirakwizwa ku mbunga nkoranyambaga, avuga ko yatandukanye n’umugore we.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ubwo yaganiraga na Cloude FM yanze gutangaza byinshi gusa yemeza ko bitabayeho. Ku rundi ruhande amakuru ava muri Tanzania akavuga ko umugore we yahukanye.

Mu gushaka gukomeza guhakana aya makuru, Ali Kiba avuga ko ari hamwe n’umuryango we, abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati “Ni ibisanzwe n’umuhungu wacu ameze neza kandi turashima Imana”.

Itandukana rya Kiba n’umugore we rije nyuma y’amakuru yatangaje n’umunyamideli Sasha Kassim wavuze ko uyu mugabo amutesha umutwe amusaba urukundo. Uyu mukobwa yagize ati “N’ubwo Ali Kiba adahwema kunyeraka ko ashaka ko ankunda, njyewe ntabwo mukunda na gato”.

Ku wa 19 Mata 2018 nibwo Ali Kiba yakoze ubukwe n’umukunzi we Aminah Rikesh Khaleef ukomoka muri Kenya.

Izindi wakunda

Bwiza.com