bwiza.com
Amakuru Politiki

Bugesera/Ngeruka: Min. Dr Gashumba yaregewe abaganga batanga serivisi mbi

Abaturage bagana Ikigonderabuzima cya Ngeruka mu Karere ka Bugesera, Intara y’Iburasirazuba, batangarije Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba ko bahabwa serivisi mbi iyo bagiye kwivuza.

Aba baturage bavuga ko  abaganga bakoreshaga telefone mu gihe bari kuvura abarwayi. Dusabe Jean Bosco yagize ati “Iki kibazo koko nibyo byaragaragaye,umurwayi yarazaga akicara abaganga bbibereye kuri telephone muri gahunda zabo,umuganga akabacaho atabitayeho,ugasanga birababaje.”

Dusabimana Emerania na we ntanyuranya na mugenzi we. Ati “Mu gihe mpamaze mbona amatelefone barayakoreshaga mbere, ariko byaragabanutse ntibikiri nka mbere.”

Aba baturage baganiriye na Radiotv Flash, bavuga ko nyuma y’icyemezo cya Minisiteri y’Ubuzima cyo guhana abaganga bavura abarwayi bari kuri telefone, hazagaragara impinduka.

Dusabe Joseph aragira ati “Icyanyuze ni uko Nyakubahwa Minisitiri yabahanuye bakaba bagiye gukosora ibikorwa batakoraga neza.’’

Dusabimana Emerania na we aragira ati’’Icyo twizeye ni uko bagiye gutanga serivisi nziza ,tukajya dukorera ku mucyo’’.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko nyuma y’umwaka iyi gahunda y’ijwi ry’umurwayi itangiye, hagiye hagaragara abaganga bari kuri telefone bityo hakaboneka impfu nyinshi.

Minisitiri w’Ubuzima Dr.Diane Gashumba avuga ko uzafatwa ari kuri telefone azahanwa.

Ati “Twarababwiye tujya gushyiraho aya mabwiriza, hagiye haba impanuka nyinshi, hagiye haba impanuka abaganga bajya kuri telefone agiye gufata umuti w’umwana akagumishaho kagapira bamushyiraho, ikiba muracyizi amaraso arahagarara ntatembere, twagiye tubona impanuka nyinshi, aho kugira ngo bajye kubafunga kubera telefone mwabireka ku neza.’’

Iyi gahunda y’ijwi ry’umurwayi igamije gutanga serivisi nziza ku bagana ibitaro.

Minisiteri y’ubuzima yemereye Poste de Sante makumyabiri Akarere ka Bugesera mu gihe izashyizwe mu mihigo y’Akarere ari zirindwi.

Izindi wakunda

Bwiza.com