bwiza.com
Amakuru Urukundo

Ndashavuye pe! Natunguwe no gusanga umugabo wanjye yaraguze indaya 2 ku bihumbi 160- Nkore iki?

Nari narayobewe aho umugabo wanjye amarira amafaranga ariko natunguwe no gusanga ajya mu biciro n’indaya zihenze, azihonga amafaranga kugira ngo basambane.

Amazina si ngombwa, gusa ndi umugore, umuryango wanjye dutuye i Kigali, mfite umugabo n’abana babiri n’undi turera.

Umugabo wanjye atwara imodoka zijya mu mahanga, amafaranga ahabwa ku isafari ni menshi pe, ariko ayo ageza mu rugo ni ingerere ugereranije n’ayo ahabwa.

Nakunze kumubaza aho ayashyira, na we akabura igisubizo, ariko ubu namaze kumenya ukuri dore ko n’ubundi nari nsanzwe nkeka ko afite amahabara.

Ubwo yageraga mu rugo nka saa munani yagasomye agahita asinzira, nibwo nafashe telefoni ye ndayijagajaga mbona ukuri ku byo nahoraga nibaza.

Kuri watsapp nabonye ikiganiro yagiranye n’abakobwa babiri, bamwoherereza amafoto ndetse banamubwira uburyo bazi kunezeza abagabo, mbese ni birebire ariko byose ni uburaya gusa.

Bagiye mu birico nk’abagura isambu pe, birangira uwa mbere yemeye ibihumbi 90, message bohererezanije nyuma zanyeretse ko basambanye ndetse ko nta n’ikibazo bagiranye, bisobanuye ko baryamanye yayamuhaye. Undi ni ibihumbi 70, na we byarabaye, ubutumwa bakomeje kohererezanya arabihamya.

Ni uko byanteza ibibazo ariko mba mberetse amafoto y’izo ndaya kugira ngo namwe zitazabata mu mutego, nabonye bitoroshye.

Umugabo namubajije kuri abo bakobwa, namwereka amafoto yabo, kuko nahise nyiba kuri telefoni ye nyashyira no ku yanjye.

Nirinze kumubwira ko najagajaze telefoni ye, narabamubajije mubaza n’ibyo bapanga, mbes yahise agwa mu kantu, amara nk’iminota itanu yibaza byinshi, kuko yahise abona ko namenye ukuri.

Yahise ansubiza nabi, turatongana ariko mubwira ko nakomeza uburaya nzamuta nkigendera aho kuzicwa na Sida, aho kumpa akanya ngo tubiganireho yahise anyihenuraho ngo sinkirirwe mucunga, ngo aho yirirwa hose ntabwo tuba turi kumwe ashatse yakora ibyo ashaka byose.

Naramurakariye ku buryo n’ubu ntawe uravugisha undi kandi yarasubiyeyo mu isafari, gusa namubwiye ko ntashobora kuzongera kuryamana na we tutaripimishiriza hamwe ngo turebe aho duhagaze, niba tutarandura Sida, ndahangayitse, ari mu buraya cyane kandi niko umutungo utikira.

Nkeneye inama, murakoze!!

Izindi wakunda

3 Ibitekerezo

kamana 08/09/2019 2:29 pm at 2:29 pm

Umushoferi w’imodoka zikora mu mihanda yambukiranya amahanga, kumenya uko aba ho biragoye cyane. Bagenda bahunahuna imihanda yose. Bagira abagore benshi cyane inzira zose kandi. Biragoye kubaragiz’ijisho nk’inka n’umushumba wa yo cg umubyeyi uragiy’umwana muto ngo atangiza ibintu. Birakomeye kuragiz’ijisho aba bashoferi bo rwose, kuko bahora nzira nk’uruzi rutemba.
1- Inama ya mbere ni Ugusenga cyane ukiha Imana mu buzima bwa we busigaye kandi ushimitse mu gushak’Imana. Atari ukugirango Yesu amukugarurire mu nzira nziza numara kuronka icyo ushaka ureke gusenga. Ibyo abantu babona ko bitabashobokera Yesu we arabishoboye.
2- Uzashakishe umushoferi utwara imodoka zijya hanze cg se uwahoze azitwara. Hanyuma ubagishe inama. Nibishoboka uzabashakishe Ari benshi bashoboka, ugende ubagisha inama unababaza uko baba ho iyo barenze akarwa. Ndavuga iyo barenze Urwanda Aho tutakibac’iryera. Ntuzagire uwo ubwira uko umugabo wawe yitwa. Kandi abashoferi nk’abo bazi umugabo wawe ntuzabegere kuko bakuraburira k’umugabo akamenya ko umuneka..
3- Kereka wenda mwe abagore b’abashoferi bakorera hanze mwishyize hamwe mugakora ihuriro rizajya ribavuganira. Ku myungu z’abana banyu baba ho nabi kubera kwangiza abagabo banyu bakora. Bityo wenda mwishyize hamwe mukavugana n’abakoresha ba bo, byatuma imishahara ya bo higwa uko yajya itangwa n’abagore b’abashoferi bakayibona ho na bo uko bikwiye.
K’urundi uhande na none, bagore mugomba kumenya ko abashoferi Atari abakozi b’Imana ngo bayitinye Aho bari hose. Umugabo ufite ifaranga Atari Umurokore nyamurokore nabwo, ikintu atekereza cya mbere kuyakoresha ni ubusmbanyi no kunywa inzoga…
Ubwo se iyo muzi ko mutarongowe n’Abapasiteri batiny’Imana, mwumva byagenda bite kundi.
Bafite ubuzima bw’impu ebyiri. Ubwo hanze n’ubw’i Rwanda. Ndetse uroye hanze niho baba kenshi.
Erega na bo ntibishimira kuba kure y’ingo za bo burya n’uko mutabimenya.
Ikindi abagore bagira abashoferi bagenda cyane na bo ni abasambanyi. Babanza kwihangana iyo umugabo Ari bwo agitangira ako kazi. Nyuma ariko uko iminsi n’amezi byicuma kujya mbere, abagore ba bo nabo bava ku k’ejo bagatana nk’ihene iciye ikiziriko biruka imisozi… Kandi abagabo barabimenya ibyo abagore ba bo basigara bakora. Ibyo na byo byabatera gukora bene ayo makosa hanze.
Uzabigenza se ute, uzarakara ukamukure ho se mama? Uzaba wihimye nakereka uhimye n’abana kuko na duke yagezaga imuhira tuzabura.
Tabaza Imana uyiciriye bugufi n’aho urufunguzo rukomeye ruherereye rwo kurangiza iki ikibazo. Umwanya byafata uko ungana kose icyo nzi cyo Yesu numutakira azabikora kuko dufit’ubuhamya bukomeye bw’ibyo yakoreye abamutakiye kandi bikomeye kurusha icyo kibazo cyawe n’ubwo gikomeye kukihanganira nk’umugore… Iga gusenga kurusha uko wabikoraga ubigire intego ya Buri munsi, kandi Imana uyishakanye umutima n’umwete arayibona iyo ataguye isari ngo anaamuke bwangu.

Subiza
Valens 09/09/2019 10:58 pm at 10:58 pm

Umugabo wese udataha mu rugo buri munsi haba hari amahirwe menshi ko aryamana n’abandi Bantu. Ibyo ugomba kubimenya kandi ntabwo aba abikora kuko akwanze, na we nta yandi mahitamo aba afite. Icyatuma abireka si ukumwivumburaho ahubwo ugomba kumufata neza mu gihe yatashye kandi ukajya umuganiriza bihagije.
Ku bindi bisobanuro, WhatsApp +1(484)2000232

Subiza
Gogo 10/09/2019 5:07 pm at 5:07 pm

None se valens, abagore badataha mu rugo, cg Abo bagore b, abo bagabo baba bagiye gukorera hanze y, urugo, nta mubiri bagira ???? Ariko abagabo murikunda mugakabya koko !!!!!!

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com