bwiza.com
Amakuru Politiki

Ubwongereza: Abanyarwanda 5 bashinjwa uruhare muri Jenoside bahawe inkunga y’asaga miliyoni eshanu

Bajinya Vincent w’imyaka 57 y’amavuko, Celestin Ugirashebuja wa 65, Munyaneza Charles wa 61, Nteziryayo Emmanuel wa 56 na Mutabaruka Celestin wa 61, bose bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bamaze guhabwa ubufasha bw’Amayero 5,351,612 mu Bwongereza.

Aba bose uko ari batanu bafite ubuhungiro mu Bwongereza. Ubu bufasha babuhabwa byemewe n’amategeko mu mafaranga aturuka mu misoro y’igihugu nk’uko biri mu ngengo y’imari.

U Rwanda rumaze imyaka irenga 10 rusaba Ubwongereza kubohereza ngo baburanishwe. Mu 2013 Urukiko Rukuru rw’Ubwongereza rwanze ko baza kuburanishirizwa mu Rwanda, kuko ngo bashoboraga kudahabwa ubutabera. Icyo gihe rwanzuye ko baburanishirizwa mu Bwongereza. Ku nshuro ya kabiri, urubanza rwaciwe mu 2015 rwanzuye ko aba bagabo batagomba koherezwa mu Rwanda ngo bahaburanishirizwe.

Nk’uko Igihe.com cyabitangaje mu 2018, Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnson yaganiriye n’ikinyamakuru The Times. Yibajije ukuntu u Rwanda rwakwima aba bagabo ubutabera kandi hari aboherejwe n’ibindi bihugu nka Canada, Sweden na USA bakabubona. Yavuze ko Ubwongereza bwitwara nk’aho ari icumbi ry’abanyabyaha.

Bose uko ari batanu bashinjwa ibyaha byo gutegura jenoside ndetse no kuyishyira mu bikorwa ariko barabihakana. Amafaranga bahabwa abafasha mu manza zitandukanye baburana.

Dr Vincent Bajinya ubu ni umuganga, akaba akorera mu mugi wa Londre. Muri iki gihugu yari azwi ku izina rya Vincent Brown. Avugwaho kwitabira inama zacuraga umugambi wo kwica Abatutsi, akaba n’umwe mu bayoboye Interahamwe mu gushyira mu bikorwa uyu mugambi.

Mutabaruka Celestin ubu akora akazi k’Ubushumba (Pasteur) mu itorero rya Community Church mu mugi wa Khent naho Ugirashebuja Celestin, Munyaneza Charles na Nteziryayo Emmanuel bari Ababurugumesitiri, bakaba bashinjwa gutegura no kuyobora ishyirwamubikorwa rya Jenoside.

Ubwongereza ni cyo gihugu gifite ingengo y’imari igenerwa imanza ku mugabane w’i Burayi iri hejuru, aho igeze kuri miliyari 1.6 y’Amayero ku mwaka, hagakurikiraho Ubufaransa n’Ubudage biri munsi y’Amayero miliyoni 300 nk’uko The Sun dukesha iyi nkuru ibitangaza.

 

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com