bwiza.com
Amakuru

Abadepite ntibanyuzwe n’ibisobanuro ku bihombo bigera kuri miliyari 5 WASAC yateje

Kuri uyu wa 9 Nzeri 2019, Inteko Ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite ntiwanyuzwe n’ibisobanuro by’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) ku bihombo cyateje leta bigera kuri miliyari eshanu ubwo cyemera enye.

Nk’uko Tv1R1 ibivuga, ibi bihombo byaturutse mu kutageza amazi ku bayagenewe no gutanga amasoko adakurikije amategeko, ntihagire igikorwa.

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, Obadia Biraro, yagaragaje ko WASAC yateje iki gihombo mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016/2017.

Uyu mutwe w’abadepite kandi ufite impungenge mu micungire y’amazi n’uburyo iki kigo kiyageza ku baturage kuko ngo ni amakosa yisubira. Wagarutse ku kibazo cy’abaturage bishyuzwa amafaranga ku mazi batakoresheje.

Abaturage na bo bamaze igihe babaza WASAC ndetse n’Ikigo cy’Igihugu Igenzuramikorere, RURA ari nacyo kigena ibiciro, ku mafaranga bishyuzwa ku mazi bavuga ko ari ay’umurengera.

WASAC yagiye isubiza ko ibi biciro ari byo byagenwe ariko abaturage bakomeza gutakamba, hakibazwa niba ikibazo kiri mu bantu baza kubara no kwishyuza cyangwa se niba gituruka ku nzego z’ikigo zo hejuru.

Minisiteri y’ibikorwaremezo yanzuye ko iki kibazo kizaba cyakemutse mu myaka ibiri iri imbere.

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Sakega 10/09/2019 5:03 am at 5:03 am

Abateza ibihombo bajye bakurikiranwa , kubivuga ntibihagije , abakora ayo makosa bajye bahanwa.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com