bwiza.com
Amakuru Politiki

Abasirikare kabuhariwe barwanira mu mazi ba Uganda bataye muri yombi abanye Congo 18

Soldiers of the Uganda People's Defence Marine Force take part on July 18, 2014 in a passing out ceremony at the Marine Training School at the Heritage Park near Lake Victoria, south of capital, Kampala. AFP PHOTO/ PETER BUSOMOKE (Photo credit should read PETER BUSOMOKE/AFP/Getty Images)

Abanye Congo 18 b’abarobyi batawe muri yombi n’abasirikare kabuhariwe barwanira mu mazi ba Uganda, bakaba bafungiye ahitwa Rwachama kuva ku wa Gatanu tariki ya 6 Nzeri 2019.

Ni amakuru yemezwa na Perezida wa Koperative y’abarobyo muri Virunga (COOPEVI),  Pascal Muko, akemeza ko 12 ari ab’i Kyavinyonge na 6 bo muri Kasindi, Teritwari ya Beni.

Avuga ko umubare w’abarobyi b’abanye Congo bafatwa n’abasirikare ba Uganda wiyongera, abagera mu 140 barafashwe bafungirwa muri gereza ya Katwe, 105 muri bo bakaba baraciriwe imanza.

Nk’uko Radio Okapi ibitangaza, arasaba abarobyi kwitwararika ndetse bakanirinda kurenga imbibi z’igihugu cyabo. Ati “Ndasaba abarobyi kubahiriza imbago z’ibihugu. Turasaba abayobozi b’igihugu cyacu ko amategeko agengwa mu kiyaga cya Edouard yanozwa, aya mabwiriza akaba arebana no kugabanya umubare w’abarobyi.

Yakomeje avuga ko mu gihe abarobyi baba bagabanutse n’aho barobera haba hahagije aho kwishora mu mazi y’ikindi gihugu.

Mu mpera z‘icyumweru gishize ngo Leta ya Uganda ikaba yararekuye abarobyi 9 b’i Kyavionyonge ariko bamaze igihe barafashwe, bakaba bari bamaze amezi atatu bafungiye i Katwe muri Uganda.

 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Abasirikare kabuhariwe ba Uganda bongeye guta muri yombi Abanye Congo 30 – bwiza.com 13/09/2019 9:21 am at 9:21 am

[…] Kanda hano usome inkuru bifitanye isano […]

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com