bwiza.com
Amakuru Ubutabera

Afurika y’Epfo yashyizeho impapuro zita muri yombi abakekwaho kwica Col. Karegeya

Ubushinjacyaha bwa Leta ya Afurika y’Epfo bwashyize hanze impapuro zita muri yombi abagabo babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uwari umuyobozi w’ubutasi bwo hanze y’u Rwanda, Col. Patrick Karegeya.

Umuryango utegamiye kuri Leta, Afriform utangaza ko izi mpapuro zatanzwe kuri uyu wa 9 Nzeri 2019.

Ukuriye ibijyanye n’ubushinjacyaha muri Afriform, Gerrie Neil yavuze ko ubushinjacyaha bwa Afurika y’Epfo (NPA) buri mu gikorwa cyo gusaba ko abitwa  Ismael Gafaranga na Alex Sugira bari gusabirwa koherezwa muri Afurika y’Epfo (extradition).

Ati “ Ibyo kubazana muri Afurika y’Epfo nibirangira, hazakurikiraho ko Polisi Mpuzamahanga (interpol) itanga red notice ku bakekwa.”

Gerrie nk’uko News 24 dukesha iyi nkuru ibitangaza, yavuze ko intambwe yatewe n’ubutabera bwa Afurika y’Epfo ikomeye kandi ko kuri bo ari “ Insinzi.”

Uyu mugabo ariko ntiyabuze kugaragaza ko NPA ifite intege nke. Ati “ Ibi bigaragaza ko NPA yishe nkana amategeko. Ntibashatse gukora iperereza ryimbitse. Bari bavuze ko badashobora kujyana mu nkiko abaregwa bagendeye ku bimenyetso bihari.”

Yongeyeho ati “ Twishimiye umwanzuro wa NPA, twizeye ko izabikurana mu bwitonzi.”

Col Patrick Karegeya wahoze ari umusirikare w’u Rwanda yishwe mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza rishyira iryo ku wa 1 Mutarama 2014, muri Afurika y’Epfo muri hotel ya Mischelangelo.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com