bwiza.com
Ijambo ry'Imana Iyobokamana Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

Biba iyo mbuto – Rev. Nibintije

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.

Hoseya 10:12

“Mwibibire imbuto zo gukiranuka, musarure ineza yuje urukundo. Muhinge ubutaka bukwiriye guhingwa mu gihe hakiri igihe cyo gushaka Imana, kugeza igihe azazira akabigisha gukiranuka.”

Urashaka kubona ibitangaza? Biba imbuto y’ urukundo mu mutima w’ umuntu mu mibereho ye.

• Uwo mwashakanye akunda ndetse agakunda kujyanwa ahantu hatuje kuko abakeneye ibiganiro byihariye. Umwana wawe akeneye kwerekwa urukundo mu nzira yo kumushimira ibyo yakoze neza, guhoberwa, no kumuha umwanya wawe atari chocolate gusa. Umubyeyi wawe akeneye gushimirwa kuko yakubyaye aka kurera ukaba umaze kugera aho ugeze ubu.

Uwo muva inda imwe akeneye ijwi ryawe rizuye akanyamuneza nkuko byari bimeze utari rubaka urwawe cyangwa utarajya kuba ahandi kandi akeneye ko umubera umugisha. Mwarimu akeneye gushimirwa kuko aha ubumenyi abana bawe. Ingabo z’ igihugu na Police bakeneye gushimirwa kubw’ umutekano baguha ndetse no gufashwa kugira ngo barangize inshingano zabo.

Abayobozi bakeneye gushimirwa ndetse no kubona ko munyurwa ku imirimo bakora ku bwanyu. Abatugaburira ibyo kurya byo mu mwuka nabo bakeneye kubishimirwa. Ntushobora kubona umumaro wabyo utagize ihishurirwa ryabo. ( Nuzabona umwanya uzampamagare guhe ubuhamya kuko nabiboneyemo umugisha).

Nyumva, nubiba iyo mbuto muri bo, bizatuma bakomeza kugira Imbaraga muri ibyo bikorwa badukorera kandi natwe tubyungukiremo kurusha mbere. Iyo mbuto y’urukundo, iyo uyibibye, ibyara ibitangaza. Yego, twamenyere ko kugira ngo Imana iduhe umugisha ariko twitanga mu matorero yacu kubw’ umurimo w’ Imana cyangwa tukagira icyo duha Pastor wacu kubwo ku mushimira.

Ariko uzagerageze nubu buryo urebe ukuntu Imana igufungurira iduka ryayo ry’ imigisha.
Kubera ko, nta kintu Imana iha agaciro kuruta kugaragariza urukundo abo yagushyize imbere.

Imana ibiha gaciro kuko Imana ubwayo ari urukundo . “hari imbaraga nyinshi zikora ibitangaza mu rukundo.”

Imana iguhe umugisha….!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

estachenib@yahoo.com

WhatsApp: +14123266034

Instagram: Nibintije Evangelical Ministries

Twitter: @ivugabutumwa

Facebook: Nibintije Evangelical Ministries International

Izindi wakunda

Bwiza.com