bwiza.com
Amakuru Imyidagaduro

Ibyatangajwe ko ari ubukwe bwa Harmonize byabaye ibindi bindi

Amakuru yasakaye mu cyumweru gishize ni uko umuhanzi, Harmonize yakoze ubukwe n’Umukunzi we, Sarah. Kugeza ubu haracyari urujijo cyane ko bamwe mu bantu ba hafi bavuga ko aya makuru  atariyo,ndetse na ba nyir’ubwite bakaba ntacyo baratangaza.

Ni amakuru yasakaye mu Karere u Rwanda ruherereyemo, hashingiwe ahanini ku mavidewo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Sarah na Harmonize babyina, mu myambaro imenyerewe nk’iy’ubukwe.

Abantu ba hafi n’uyu muhanzi bakunda gushyira ibintu ku nkuta z’imbuga nkoranyambaga zabo, bagaragaje nk’aho koko Harmonize yakoze ubukwe na Sarah ariko ko hari abantu be ba hafi, asigaye akorana nabo nyuma yo kuva muri Wasafi.

Bongo5 dukesha iyi nkuru ntiyabashije kuvugana na Harmonize ngo yemeze aya amakuru.

Umwe mu bantu ba hafi b’uyu muhanzi utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Bongo5 ko nta bukwe bwabaye ko ahubwo Harmonize yari arimo gukora amashusho (Shooting) y’indirimbo ateganya gushyira hanze mu minsi iri imbere.

Ntibiremezwa niba koko ari ubukwe

Iyi ndirimbo birakekwako ari iyitwa ‘Tuwakomeshe’ yafatanyije na Lady Jaydee.

Bimwe mu byamamare byo muri Tanzania byagiye bishimira Harmonize ku bw’intambwe bateye, gusa hakibazwa ukuntu nta muhanzi n’umwe witabiriye ibi birori.

harmonize n’umukunzi we, Sarah

Izindi wakunda

Bwiza.com