bwiza.com
Amakuru Politiki

Muri Kaminuza y’u Rwanda habonwe umurambo w’umunyeshuri bikekwa ko yishwe

I Kigali, muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST) habonwe  umurambo w’umunyeshuri witwa Imanishimwe Sandrine w’imyaka 21 y’amavuko, bigakekwa ko yishwe.

Ni umurambo wabonwe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 08 Nzeri 2019, abamubonye bakeka ko yishwe bitewe n’ibikomere ngo yari afite mu mutwe.

Imanishimwe ngo yakomokaga mu Karere ka Huye, yigaga Ubutabire, umurambo we ukaba wasanzwe hafi y’inyubako yitwa KIST 4, hafi y’amacumbi.  Abakobwa babiri batahaga nijoro nibo babonye umurambo we uri mu kayira kagana ku macumbi.

Amakuru agera ku Umuseke, avuga ko Imanishimwe yari yatashye ubukwe bw’umwe mu barimu bwabereye kuri SOS mu Murenge wa Kacyiru.

Ahagana saa mbiri z’ijoro (20:00) yatahanye igikapu kirimo imikenyero kugira ngo abone uko asubira mu birori biherekeza ibirori nyirizina (After party) mu Cyongereza. Amakuru avuga ko iyi “After party” yari bubere mu rugo rw’uwitwa Nepo.

Hari umusore w’inshuti ya Sandrine bari bafitanye gahunda yo kuza gusangira na we ndetse ngo hari  n’undi mukobwa na we wari wavuye i Huye agiye kureba uyu musore akaba kandi ngo yari afite na gahunda yo kuza kurara iwe. Nyuma y’igihe ngo uyu musore yaje guhamagara umukobwa asanga telefoni ye itariho, ahubwo aza kugezwaho inkuru yo yapfuye.

Kubera igikomere ngo yari afite inyuma ku mutwe, hari amakuru avuga ko bishoboka ko yiciwe ku ruzitiro rwinjira mu kigo k’iriya Kaminuza ariko umurambo ugaterurwa ugashyirwa mu kigo imbere aho bawusanze.

Umurambo we wajyanwe ku bitaro bya Kacyiru, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB akaba avuga ko aragira icyo abitangaza mu kanya karibuze.

 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Abakekwaho kwicira umukobwa muri Kaminuza y’u Rwanda harimo n’umusore bakundanaga – bwiza.com 13/09/2019 11:55 am at 11:55 am

[…] RIB yongeyeho ko uwo munyeshuri yishwe ku itariki ya 8 y’uku kwezi cya cyenda, ariko nta yandi makuru arenzeho yatangaje, arebana n’ibyaba bimaze kuva mu iperereza. Kanda hano usome inkuru bifitanye isano […]

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com