bwiza.com
Amakuru

Ndashima Imana yangize umutinganyi- umuhanzi w’indirimbo zo kuramya

Umuhanzi w’indirimbo z’Imana, Albert Nabonibo uherutse gutangaza ko ari umutinganyi avuga ko ibi abishimira Imana.

Nabonibo ukomoka mu Karere ka Gicumbi aherutse gutangaza ku mugaragaro ko aryamana n’abo bahuje igitsina.

Aganira na VOA mu kiganiro cyitwa Dusangire ijambo, mu mpera z’icyumweru gishize, Nabonibo yavuze ko kuba yaravutse agasanga ari umutinganyi ntacyo yabikoraho, ko ahubwo abishimira Imana.

Ati “ Ndashima Imana yangize umutinganyi. Niko bimeze, ni ko meze, ngomba kubyakira kuko nta yandi mahitamo mfite. Ngomba gushimana uko ndi kose.”

Abajijwe ukuntu ahuza kuba umutinganyi no gukorera Iman yaremye umugabo ikamuha umugore, ntimuhe umugabo mugenzi we, yavuze ko ibyo abizi nk’umukirisitu kuko asoma Bibiliya.

Ati “ Niko bimeze Bibiliya irahari turayisoma nk’abakirisitu, ikatuyobora. Ariko nanjye nakubaza nti ese urumva nabigenza nte? Urumva nabaho gute? Ari Bibiliya ndayisoma, ari Imana ngomba kuyikorera. Ndashima Imana kuko ari ko yandemye, ndumva ntacyo nabirenzaho.”

Icyo ubushakashatsi buvuga ku bavuga ko bavutse ari abatinganyi muri kamere zabo:  https://bwiza.com/2019/08/31/abavuga-ko-bifitemo-ubutinganyi-muri-kamere-zabo-barabeshya-ubushakashatsi/

Albert Nabonibo yasabye abandi bantu kumwakira uko ari, avuga ko kugeza ubu nta muntu uramuhohotera amuziza amarangamutima ye mu byo guhuza ibitsina.

Nabonibo yahamirije VOA ko, abatinganyi mu Rwanda ari benshi ariko ko bitewe n’umuco, ukwemera n’zindi mpamvu zabo, bacyihishira. Yavuze ko nibura mu bantu icumi hataburamo batatu b’ababatinganyi akurikije ubunararibonye bwe.

Abenshi muri bo mu Rwanda bahitamo guceceka no guhisha uko bateye mu ‘rukundo’, naho abakundana badahuje ibitsina bo barisanzura mu kwerekana amahitamo yabo.

Amategeko mu Rwanda ntabwo ahana abahuza ibitsina b’igitsina kimwe, ariko ntabwo yemera gushyingira abakundana baba bifuje kubana ari ab’igitsina kimwe.

Izindi wakunda

2 Ibitekerezo

Patapata 09/09/2019 9:21 am at 9:21 am

Uko asa nibyo avuga birasa.Ubwenge bwe ndabona neza ko ari hariya bugarukira.Erega abirabura bafite ikibazo cy’ubwenge bwabo bw’uko abazungu bishe imitekerereze babandi bitwa bahutu (abantu bamenyereye guhabwa) ubu ntakindi bakora uretse kwigana bakayoboka ntagitekereza.Niyo ugiye muri USA usanga gereza zuzuye abirabura kuko nibo bagira amafuti menshi.Hakwiye revulution yo kunagura ubwenge

Subiza
Sinamenye Paul 10/09/2019 1:16 pm at 1:16 pm

Inteko ishinga amategeko ndetse na sénat bari bakwiye gushyiraho itegeko rihana abantu baryamana bahuje ibitsina bitabaye ibyo u Rwanda ntaho rwaba rugana kereka muri gehinomu!!!!!!!

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com