bwiza.com
Amakuru

Nteireho wicanwe n’uwiswe ‘Umunyarwanda’ yari afitanye isano na Perezida Museveni

Joshua Nteireho Rushyegyera uherutse kwicwa arashwe ubwo yari kumwe n’umugore byavuzwe ko ari Umunyarwanda, Merina Tumukunde, yari afitanye isano na Perezida Museveni Yoweli wa Uganda.

Aba bombi barashwe saa tanu z’ijoro ryo kuwa 5 nzeri 2019 ahitwa Entebbe ku muhanda werekeza i Kampala. Byatangazwaga ko Nteireho ari umurinzi wa Tumukunde gusa inzego z’umutekano zasobanuye ko aba bombi bari mu bikorwa by’ubucuruzi ndetse byemezwa ko uyu mugore atari Umunyarwandakazi.

Nteireho yavutse mu 1981, ahitwa Rwenjeru mu Karere ka Bushenyi ni umwana wa gatatu mu bana b’iwabo batandatu.

Mukuru we witwa, Moses Rushegyera kuwa Gatanu w’icyumweru yatangarije The Daily Monitor dukesha iyi nkuru ko Nteireho ari we wagizwe umuzungura w’imitungo ya Se ubabyara, Eliezari Rushegyera. Uyu wapfuye mu 2005 ngo yari umucuruzi uzwi muri za 70 na 80 kuko yari afite amabisi n’amaduka.

Avuga ko Se yari afite abandi bana 10 yabyaranye n’abandi bagore.

Avuga ku isano nyakwigendera afitanye na Perezida Museveni, Moses Rushegyera yavuze ko nyina ubabyara, Joyce Kyoheirwe wapfuye mu 1996 ari mubyara wa Perezida Museveni.

Ati “  Se wa Kyoheirwe [Sekuru wa Nteireho] yari  mwene nyina wa Amos Kaguta [Se wa Museveni].”

Se wa Nteireho azwiho kuba yaragize uruhare mu gutanga ubufasha bwagejeje ishyaka rya Museveni (NRM) ku butegetsi.

Moses avuga kuri Nteireho yagize ati “ Joshua yari inkingi ya mwamba y’umuryango wacu. Yari umuntu udufatiye runini, yagiraga ubuntu.”

Abo mu muryango be bavuga ko Nteireho waragije Kaminuza ya Nkumba ndetse agakora no ku kibuga cy’indege mu myaka 12 nta mugore yagiraga.

Uyu ngo yabwiye abo mu muryango we ko ubuzima bwe bwari mu kaga.

Mu guhamya iby’umubano we n’umuryango w’ibukuru, Nteireho ku rukuta rwe rwa Facebook hagaragaraho amafoto menshi y’abo mu muryango wa Perezida Museveni nka Mushiki we, Dr Violet Kajubiri, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba n’abandi.

Benshi mu nshuti ze bemeza ko yabagaho mu buzima buhenze, ko yari afite amafaranga mesnhi.

Izindi wakunda

Bwiza.com