bwiza.com
Amakuru Iyobokamana

Perezida Kenyatta yasabwe kwigira ku Rwanda agaca akajagari mu nsengero

Umudepite wo ku ruhande rwa visi Perezida William Ruto n’abayobozi mu ishyaka rya Jubilee rya Perezida Uhuru Kenyatta bateye rwaserera mu rusengero, ibi byatumye abanyakenya biha imbuga nkoranyambaga bamagana ibibi bibera mu madini, bityo umwe muri bo asaba Kenyatta kwigira kuri mugenzi we w’u Rwanda.

Ni imvururu zavutse kuri iki cyumweru tariki ya 8 Nzeri 2019, aho uyu mudepite w’ahitwa Kiharu yinjiye muri kiliziya gatolika yo mu gace ahagarariye maze ababwira ko abo bantu bo muri Jubilee badakwiye kuba bavugira mu gace ke atabizi.

Bitangazwa ko mu nsengero zo muri Kenya iyo amasengesho arangiye ahenshi baha umwanya abanyapolitiki bakavuga gahunda zabo za politiki.

Habaye ubushyamirane mu kiliziya hagati y’abashyigikiye Jubilee n’abo ku ruhande rwa William Ruto bibumbiye mu kitwaTangatanga, kugeza polisi igiye guhosha.

BBC itangaza ko kubera ibi, ubu Abanyakenya ku mbuga nkoranyambaga baranenga cyane amabi abera mu madini mu nkubiri bise #ShameOnTheChurches.

Umwe yanditse ati: “Itorero muri Kenya rikeneye kureba niba ryigisha ijambo rya Yezu Kristu cyangwa ryigisha ijambo rya ruswa rigafunga ijisho ku kibi”.

Uwitwa Boring Tweep yasabye Kenyatta kwigira kuri mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame akavana akajagari mu nsengero.

Yagize ati “Nyakubahwa Uhuru Kenyatta agomba gutera ikirenge mu cya Kagame agafunga insengero zose zo muri Kenya noneho Dipolome muri Tewolojiya ikaba ngombwa kugira ngo itorero rifungurirwe. Amatorero n’amadini birimo kwiyongera umunsi ku wundi hagamijwe kwigwizaho imitungo no guha ruswa intebe bigakorwa mu izina ryo kwigisha ijambo ry’Imana”.

Undi ati: “Urukundo rw’amafaranga niwo muvumo uri mu itorero uyu munsi. Itorero rikeneye gukizwa iki cyaha”. Undi yanditse ko ‘ubusazi nka buriya mu nzu y’Imana burutwa n’imirwano yo mu kabari’.

Umwaka ushize nibwo insengero zisaga 700 zafunzwe mu mujyi wa Kigali nyuma y’isusuma ryakozwe harebwa niba zujuje ibyangombwa birimo nk’iby’isuku, gutanga umutekano ku bahasengera no kuba zikora mu buryo bwemewe n’amategeko, ….

Ubwo yasozaga Umwiherero wa 15 w’Abayobozi bakuru b’Igihugu, Perezida Kagame, yatangajwe n’ukuntu mu Mujyi wa Kigali gusa hafungwa insengero 700, yibaza niba ari za robine zitanga amazi cyangwa inganda zifitiye abaturage umusaruro.

Ati “Ikindi kintu cy’umusaruro kigejeje kuri 700 muri uriya Mujyi ni iki, ni inganda, turazifite se, ariko amadini ni 700 mwarinze no gufunga, ubwo bivuze ngo ni akajagari.”

Yongeyeho ati “Ariko ubundi ayo ma kiliziya 700 mwagiye gufunga akorerwamo iki? Atangirwamo amazi? Nicyo nabajije, ni za robine z’amazi ziri aho, ni iki? Ni amaduka, ni inganda zifite icyo zikora?”

Amatorero yagiye avugurura agakora ibyo yasabwaga nyuma yagiye yemererwa gufungura imiryango, bityo n’abanyakenya bakifuza ko na Kenyatta yayafunga kugira ngo akajagari gashire, afite ibisabwa agakomorerwa.

Izindi wakunda

Bwiza.com