bwiza.com
Amakuru

Ubwato bwa Koreya ya Ruguru butwara imodoka bwarohamye- Amafoto & amashusho

Ubwato butwara imodoka bwo muri Koreya y’Epfo bwarohamiye ku nkombe y’ikirwa cya St. Simons hafi ya Georgia, itsinda ry’ubutabazi rirokora amagara y’abarimo bose.

Ubu bwato bwarohamye kuri uyu wa 8 Nzeri, ubutabazi buratangira ariko kamwe mu duce twabwo kafashwe n’umuriro, abatabazi barabihagarika ubwo bari bategereje ko ucogora.

Bakomeje kuvugana n’abashinzwe imigendere y’ubu bwato bane ari na bo bari basigayemo (bahezemo) kuko Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, AP ivuga ko abagera kuri 20 bari bamaze gutabarwa.

Hashize amasaha 24 itsinda ry’ubutabazi rikivugana n’aba bari baheze mu bwato bivugwa ko agace bari baherereyemo ari akabamo umutima wabwo (moteur). Rivuga ko ryahuye n’imbogamizi z’ururimi kuko abaheze mu bwato bavugaga ururimi rwo muri Koreya.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Koreya y’Epfo yatangaje ejo hashize ko itazi umubare w’imodoka ubu bwato bwa Golden Ray bwari butwaye.

Inkuru ya NBC ivuga ko n’abandi bantu babiri bamaze gutabarwa nyuma y’abandi babiri bari batabawe ku gicamunsi cy’uyu wa 9 Nzeri., bose bari bashinzwe imigendere y’ubwato bazwi mu Cyongereza nka ‘Crew Members’.

Ubwato bwarimo abantu 24 barimo abashinzwe imigendere y’ubwato 23 ndetse n’umutwazi umwe.

Amafoto n’amashusho: AP/CNN

Izindi wakunda

Bwiza.com