bwiza.com
Amakuru

Ubwongereza: Ingendo z’indege zahagaritswe

Ikigo cy’Ubwongereza gishinzwe indege zitwara abagenzi cyahagaritse ingendo hafi ya zose bitewe no kwivumbura kw’abapilote ku bw’imishahara bahabwa.

Iki kigo cyafahe uyu mwanzuro kuri uyu wa 9 Nzeri, nyuma y’aho ishyirahamwe ry’abatwazi b’indege (abapilote), BALPA (British Airline Pilots Association) rivuze ko nta mupilote waryo wongera gutwara iki kibazo kidakemutse.

Inkuru ya AFP mu ijwi ry’iki kigo cya ‘British Airways (BA)’: ” Nyuma y’amezi menshi tugerageza gushakira umuti iki kibazo, mutwihanganire ni uku byagenze. Ntabwo tuzi ngo ni abahe batwazi batagaruka ku kazi, ni yo mpamvu twafashe umwanzuro wo guhagarika hafi 100 % ry’ingendo zo mu kirere.”

Guhagarika izi ngendo byatumye abagenzi babarirwa mu bihumbi basubika gahunda zabo, abandi bashaka ubundi buryo bwo kugenda. Baranenga BA ku bwo kubaha aya makuru itinze.

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson yasabye impande zombi kumvikana, iki kibazo kigakemuka.

Muri Nyakanga, iri shyirahamwe ry’abapilote ryanze inyongera y’imishahara yabo ingana na 11.5 % mu myaka itatu. Ibi byari gutuma abagenzura imigendere y’indege (Flights Captains) bahembwa amayero 200,000 ku mwaka.

Biteganyijwe ko aba batwazi bakomeza kwivumbura, bakanga gutwara abagenzi no kuri uyu wa kabiri bakazongera kubikora ku wa 27 Nzeri nk’uko iri shyirahamwe ryabo ribivuga.

Izindi wakunda

Bwiza.com