bwiza.com
Amakuru Imikino

Amavubi yandagaje Seychelles mu mukino wo kwishyura-amafoto

Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru yihanangirije ibirwa bya Seychelles, ibinyagira ibitego 7-0 ku mukino wo kwishyura mu majonjora y’ibanze y’irushanwa ry’igikombe cy’Isi ku mugabane w’Afurika.

Bizimina Djihad ni we wabanje gutsinda igitego ku munota wa 18, Kagere Meddie atsinda bibiri ku munota wa 28 na 50, Jacques Tuyisenge atsinda bibiri ku munota wa 29 na 35, Mukunzi Yannick atsinda ku munota wa 56, Hakizimana Muhadjiri atsinda icya nyuma ku munota wa 78 w’umukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu mukino wujuje ibitego 10-0 Amavubi atsinze Seychelles mu mikino ibiri amakipe akinnye kuko hanze yari yarahatsindiye 3-0.

Izindi wakunda

Bwiza.com