bwiza.com
Imyidagaduro

Anita Pendo mu kinyoma kigamije gushakira Mulindwa umugore

Umunyamakuru wa RBA akaba n’umushabitsi mu mirimo itandukanye, Anita Pendo yafashe iya mbere mu gushakira umugore mugenzi we bakorana,  Mulindwa Augustin, abinyujije mu guhimba ikinyoma akagishyira ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram akoresha.

Ubwo aba bombi bari mu kiganiro kuri Magic Fm ahagana saa 07h47 za mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri 2019, Anita Pendo yakomoje ku bakobwa bo muri iyi minsi bafite ingeso zo kwegera (gukunda) abagabo ari uko babonye ko bafite abo bakundana nabo (abakunzi), niko guhita yibuka ko mugenzi we bakorana yabuze umugore nk’uko bahora babigarukaho mu kiganiro bakora.

Anita yabwiye Mulindwa ko yareka bagafata ifoto barikumwe basa nkaho bari mu rukundo rwanyarwo mu rwego rwo gushakira umukunzi uyu mugabo uhora agaragaza ko amukeneye, undi na we ntiyazuyaza ahita amusaba ko yabikora bwangu bakareba umusaruro bitanga.

Bamwe mu bakurikira uyu munyamakuru Anita kuri Instagram, batangiye kugira urujijo bitewe n’amagambo yari aherekeje iyo foto. Agira ati “Deal done if you know you know” tugenekerereje mu kinyarwanda yagize ati” ubu byarangiye turikumwe iyo uzi uba uzi”.

Aya magambo yasaga nakurura abamukurikira agaragaza ko bombi bari mu rukundo, gusa bamwe mu bari babateze amatwi ntibazuyaje kubereka ko imigambi yabo yavumbuwe.

Anita Pendo usanzwe ari umubyeyi w’abana babiri b’abahungu yabyaranye n’umukinnyi w’umupira uzwi nka Ndanda Alphonse, amaze igihe kirekire akora akazi k’itangazamakuru.

bamwe mubari babateze amatwi babahaye urwamenyo
Ibitekerezo by’abantu batandukanye kuri iki kinyoma

Izindi wakunda

Bwiza.com