bwiza.com
Iyobokamana Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

Gusenga+ Kwizera= Intsinzi – Rev. Nibintije

Duhagarike kuvuza induru no gufata imyanzuro igayitse tubanze tumenye imikorere y’Imana

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.

Abayisiraheli babaye mu bucakara igihe kirekire, bagize ibibazo n’ utubazo muri ibyo bihe bari batuye ku ubutaka na kwita “ Ubutaka butariho akantu”Ariko umunsi umwe Imana yacu ibakura kuri ubwo buretwa cyangwa kuri ubwo butaka navuze haruguru ibajyana ku bundi butaka na kwita “ Ubutaka buriho ibintu ariko bidahagije”

Aho bari bakeneye ibindi bintu mu buzima kandi ntaho bashobora kubikura. Bibliya itubwira ko imyenda bageranye aho mu butayu bayambaye imyaka 40 ntayindi bafite yo guhinduranya. Dutekereze kumara imyaka 40 bambara umwenda umwe. Barangije iyo myaka mirongo ine aho, niho Imana yacu y’ Imbabazi yabajyanye ku bundi butaka na kwita “ Ubutaka buriho ibintu birenze ibyo bari bakeneye”

Kuri ubwo butaka hari ibintu bari bakeneye byose byari bitewe kuri ubwo butaka. Hari imbuto z’ ubwoko bwose kandi nyinshi ziribwa zari zaratewe aho kuburyo burenze uko wabivuga. Bibliya itubwira ko hari ubutaka bwatembagaho amata n’ Ubuki kandi ku buryo nta kintu na kimwe cya gombaga kubihagarika .

Mwenedata ushobora kuba ubu uri k’ ubutaka na kwita “butagira n’ akantu na kamwe” ariko kubera ko ubusharire bwaho bigatuma wakwifuza kwiyahura cyangwa ko wasimbukira k’ ubutaka butembaho amata n’ ubuki ariko Imana ikaba ata ariko ibishaka ahubwo ikaba ishaka ko ikwimurira ku butaka buriho ubintu bidahagije bitewe n’ icyo ishaka ku kwigisha muri ibyo bibazo.

Imana yawe ishobora kubona ko ugomba kubanza kuba uruhukiye aho gato bityo ukaba wahafatira ka (break ) akaruhuko muri uko kuba uri kuruhuka ukaba uri kuhigira byinshi bizagufasha kumenya uko ugomba gucunga umugisha ishaka kuza guhera ku butaka butembamwo amata n’ ubuki.

Tangira guhagarika imyanzuro yawe ishobora kugushyira mu kaga, wemere ufate ka “Training” ki gihe runaka bityo ubashe kuva mu ruganda umaze gucurwa neza. Tureke kugira ubwoba

Imana yacu ntabwo yatwibagiwe , Humura iraza ku tuyobora ku bundi butaka bukurikiyeho. Gusa icyo dusabwa ni ukugerageza gukurikirana uko ishaka ku tuyobora maze itwinjize ku butaka butembaho amata n’ ubuki kuko idufitiye ubwo yatugeneye cyera.

Imana iguhe umugisha…..!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
estachenib@yahoo.com
+14123266034(WhatsApp)

Instagram:Nibintije Evangelical Ministries

Twitter: @ivugabutumwa
Facebook: Nibintije Evangelical Ministries International

Izindi wakunda

Bwiza.com