bwiza.com
Amakuru

Hagiye gushyirwa ku isoko uburyo bwo gucaginga telefoni hifashishijwe inkari

Abahanga mu by’Ikoranabuhanga bo muri Laboratwari  yitwa Bristol Robotics mu Bwongereza batangaza ko uburyo bwo kubyaza ingufu z’amashanyarazi inkari z’umuntu bwiswe ‘Microbial Fuel Cells’ (MFC) bugiye kujya ku isoko mu gihe gito mu mpera z’umwaka wa 2019.

Ubu buryo bwatangiye gukorwaho ubushakashatsi mu 2013 kugeza ubu ngo hakaba hasigaye igihe gito ngo butangire gukoreshwa butanga ingufu z’amashanyarazi.

Urubuga Tech Crunch dukesha iyi nkuru ruvuga ko aka gakoresho kitwa Microbial Fuel Cell gakoresha batiri mu guhindura ibigize inkari mo ingufu zishobora gutanga amashanyarazi.

Iyi nkuru ivuga ko ubu buryo buzafasha mu kugeza amashanyarazi ku baturage batuye mu misozi n’ahaba ubukonje bukabije.

Abashakashatsi bavuga ko litiro imwe y’inkari z’umuntu ishobora kuvami ingufu z’amashanyarazi miliwati hagati ya 40 na 60.

Izi ngufu zikomoka ku nkari kandi ngo zishobora gucaginga telefoni ndetse n’ibindi bikoresho bikoresha amashanyarazi.

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com