bwiza.com
Ijambo ry'Imana Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

Haranira kubohoza uburenganzira bwawe wanyazwe – Rev. Nibintije

Soma Yesaya 53:5

Mu myaka 2000 ishize Yesu Kristo yaje hano ku isi, mu nzira yo kwitanga ubwe nk’ igitambo cy’ Ibyaha. Ibyo yabikoze kugira ngo abashe kugarura ibyo Adamu yatakaje ubwo Satani ya mukoreshaga Penariti (icyaha) kandi yanayitera mu izamu akanayimutsinda.

Yesu yaje muri iyi isi gusenya ibyo ibikorwa byose Satani yakoze. Muri ibyo bikorwa yaje gusenya, harimo ubwo burwayi ufite uyu mwanya uri gusoma iyi nyigisho, ubwo bushomere ufite, ubwo bukene ufite, uko gutsikamizwa na Satani kugiye gutandukanyeharimo, kubura uwo murwubakana, •kubura akana, kubura ubukode, kubura ubushobozi bwo kugira inzu yawe, kubura akazi, kubura promotion kandi wari uyi kwiriye, kubura uburenganzira bwawe mu uburyo butandukanye kandi Ijambo ry’ Imana ribikwemerera.

Nje ku kwibutsa ko iyo wakiriye Yesu Kristo nk’ umwami wawe n’ Umukiza wawe mu ubuzima bwawe, ibyo byose wabujijwe na Satani cyangwa wanyanzwe nawe uhita ubyakirana n’ Uwo Mwami wawe.

Iyo wakiriye Yesu Kristo Umwakirana, kugirana ubusabane n’ imigenderanire myiza n’ Umuremyi wawe, umwakirana n’ ugusubizwa ubuzima buzira umuze, umwakirana n’ ubutunzi buguhesha kuba mu buzima butari ubwo gupfundikanya.

Ariko ‘ubwo bimeze gutyo biradusaba kwitoza gushaka uko twabigeraho kuko Satani atarabyumva neza ko umwami wacu yamwemeje” cyangwa se yamweretse ko “asobanutse” bitewe n’ ububasha Satani yari afite akiri mu ijuru ariwe mukuru w’ abamalayika b’ Imana.

Buri gihe Satani ashaka kwiyerekana ko afite ingufu, yiraza i Nyanza kandi byara murangiranye. Satani nta bushobozi agifite k’ abana b’ Imana. Ariko nubwo ntabushobozi agifite kuri twe, mu kugira ngo amanyama asigaranye amushiremo neza neza ni ngombwa ko dukoresha ijambo ry’ Imana kandi mu kwizera.

Biradusaba gushyira ijambo ry’ Imana mu ibikorwa nkuko ribitumbwira. Biradusaba kubwira ubwo burwayi dufite, izo ndwara kutuvamo mu izina rya Yesu, biradusaba kubwira ibyo bibazo turimo bigiye bitandukanye kutuva imbere mu izina rya Yesu, kandi tukiyemeza kudasubira uko twari tumeze mbere.

Imana iduhe umugisha…!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
estachenib@yahoo.com
WhatsApp: +14123266034
Instagram: Nibintije Evangelical Ministries
Twitter: @ivugabutumwa
Facebook: Nibintije Evangelical Ministries International

Izindi wakunda

Bwiza.com