bwiza.com
Amakuru

Kamera zo ku muhanda zagaragaje ibishya ku rupfu rw’umugore byavuzwe ko ari Umunyarwandakazi

Polisi ya Uganda yashyize ahagaragara amashusho yafashwe na za kamera zo ku muhanda (CCTV) agararagaza Merina Tumukunde byagiye bitangazwa ko ari Umunyarwandakazi (ibi u rwanda rwarabihakanye) na Joshua Nteireho Rushegyera baherutse kwicwa barashwe.

Aba bombi barashwe mu ijoro ryo kuwa 5 Nzeri 2019 ku muhanda wa Entebbe werekeza I Kampala ku kiraro cyitwa Nambigirwa.

Aya mashusho yagaragaje ko aba bombi bari bonyine mu modoka hagati y’ahitwa Kajjansi na Entebbe hagati ya mbiri na saa y’ine z’ijoro.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga yatangaje ko umupolisi witwa Davis Taremwa yasanzwe aho aba babiri biciwe. Polisi yatangaje ko yafashe abandi bapolisi babiri kugira ngo bakorweho iperereza.

Mu butumwa bwe, Taremwa yavuze ko ba nyakwigendera baje kumureba kuri hoteli yitwa Hidden Treasure bamujyana kuri hoteli Millenium ari ahitwa Zzana.

Yabwiye polisi ko bahuye n’uwitwa Robert Suubi, Nteireho yashakaga kugurisha imodoka ya Toyota Harrier ya miliyoni 25 z’amashilingi ya Uganda.

Taremwa avuga ko we na Suubi basigaye kuri hoteli naho Nteireho na Tumukunde bakagenda ariko bajyanye imbunda ye kuko yari mu modoka yabo.

Kuri ubu uru rupfu rurahuzwa n’imyumvire ko habayeho kutizerana, ubucuruzi bwa zahabu butemewe ndetse no kwiyahura.

Kuri iki cyo kwiyahura, Fred Enanga avuga ko gikemangwa kubera ko byagaragaye ko mu modoka harimo umuntu wa gatatu,kugeza ubu utaramenyekana.

Iperereza rirerekana ko Nteireho ku munsi yiciweho yari yafashe ibyumba bibiri muri hoteli mu Mujyi wa Kampala.

Source: Eyalama

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com