bwiza.com
Amakuru Politiki

Paris: Mpozagara wahoze ari Minisitiri mu Burundi ari mu mazi abira

Gabriel Mpozagara wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera mu Burundi, hamwe n’umugore we bakurikiranwe n’urukiko rw’i Paris mu Bufaransa bashinjwa gukoresha umukozi mu rugo rwabo imyaka 10 baramugize nk’umucakara.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Nzeri 2019, nibwo urubanza rw’uyu muryango rwatangiye mu rukiko rwisumbuye rw’i Nanterre mu Bufaransa.

Sindayigaya Methode ngo yari umuhinzi w’ibishyimbo mu Burundi, yatumweho n’uyu muryango mu Bufaransa kugira ngo ajye yita ku mwana wabo umugaye.

Ashinja uyu muryango wa Mpozagara n’umugore we kuba warahise umugira nk’umucakara wabo, atemerewe gusohoka kandi anagaburirwa nabi.

Avuga ko nyuma yo kugera muri urwo rugo, n’ibyangombwa bye by’inzira bahise babimwambura barabibika, ku buryo bitari bimworoheye kuba yagira aho ajya.

Muri Kanama 2018, ngo nibwo Sindayigaya yatabawe n’abafundi bari bagiye kubaka hafi y’inzu yabagamo, polisi ihita imutabara gutyo. Polisi mu iperereza yakoze yagaragaje ko uyu musore yagiriye ihungabana mu rugo rwa Mpozagara.

Kubera iki cyaha bashinjwa, Mpozagara n’umugore we bashobora gufungwa imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 150 by’amayero. Ku ruhande rwa Mpozagara n’umugore we bakaba bahakana iki cyaha nk’uko VOA ibitangaza.

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com