bwiza.com
Amakuru Iyobokamana

Rwamagana: Abakirisitu gaturika barashima Perezida Kagame wabateye inkunga

Abakirisitu gaturika bo muri Paruwasi  ya Rwamagana, barishimira  ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yabateye inkungu yo kububakira imbuga ya Kiliziya, ubu bakaba bagiye kuyikoreramo ibirori byo kwizihiza yubile y’imyaka 100. 

Ku wa 25 Ukuboza 2009 nibwo Perezida Kagame yifatanyije n’abakirisitu mu gitambo cya Misa cyatuwe n’uwari umushumba wa Diyoseze ya Kibungo, Musenyeri Kizito Bahujimihigo, amaze kubona ko imbuga ya kiliziya yarimo umukungugu wabangamiraga abakirisitu bagiye mu misa, yemereye paruwasi kuyibubakira hakoreshejwe amabuye ‘amapave’ .

Mukarutegesha Cecile ni umukirisitu wa Paruwasi ya Rwamagana, yemeza ko Perezida wa Repulika yatumye nabo bagira urukundo rwo kwiyemeza kuvugurura kiliziya yabo.

Yagize ati “Abakirisitu ba Rwamagana turishimira imyaka 100 kiliziya yacu imaze ishinzwe, tunishimira ibyo twagezeho muri iyo myaka yose, twagejejweho amashuri, amavuriro ndetse n’ibindi bikorwa byinshi byafashije abaturage mu iterambere tukaba tunashimira umukuru w’igihugu cyacu, Paul Kagame ku nkunga yaduteye akatwubakira iyi mbuga ya Kiliziya yari ibangamiye abakirisitu”.

Umuyobozi wa Santarari ya Rwamagana, Sekamandwa Anatole, ati “Muri iyi myaka turishimira ko tugiye kwizihiza Yubile tumaze kuvugurura iyi ngoro yacu ariko kandi turashimira Perezida wa Repulika Paul Kagame wadufashije akadutera inkunga,  murabizi ko mu minsi ishize amadini yasabwe gukora isuku imbere ya za Kiriziya n’insengero ariko twagize amahirwe kuko Perezida wacu yari yaradufashije ikubakwaho amapave, ndahamya ko iyo bidakorwa mbere byari kutugora kuko ntitwari kubifatanya no gusana kiliziya kugira ngo twizihize Yubile mu ngoro ivuguruye”.

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana, Jean Marie Theophile Ingabire, na we arashimira perezida wa Repulika akanasaba abakirisitu ayobora kugandukira Imana.

Aragira ati ”Ndashimira Nyakubahwa perezida wa Repulika uburyo yaduteye inkunga kuko iriya mbuga mubona ni nini cyane kandi  mbere hari umukungugu mwinshi iyo imvura yagwaga  hahindukaga nk’ikiyaga ugasanga abakirisitu binjira mu kiliziya n’ibyondo byinshi ariko ku nkunga ya Perezida wa Repulika imbuga  yarakozwe ndetse hakorwa n’uruzitiro ku buryo iriya mbuga tuyifashisha iyo abakirisitu babaye benshi tuyisomeraho misa bitewe n’uko mu kiriziya abakiritu barenga 1500 batahakwirwa”.

Padiri Jean Marie Theophile Arakomeza asaba abakirisitu ayoboye kuzizihiza   Yubile babohotse imbere y’Imana, barangwa n’ubumwe n’urukundo.

Kiliziya ya Rwamagana yubatswe mu mwaka wa 1933 itahwa ku mugaragaro mu 1934, Abakirisitu bagize uruhare mu kuyubaka bavuga ko uwari umutware w’Ubuganza, Francois Rwabutogo yagize uruhare rukomeye mu kuyubaka.

Yubile y’imyaka ijana Paruwasi ya Rwamagana imaze ishinzwe izizihizwa ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2019, ibirori byo kuyizihiza bikazabera muri iyi mbuga yubatswe ku nkunga ya Perezida wa Repubulika.

Ngabonziza Justin/Bwiza.com

 

Izindi wakunda

Bwiza.com