bwiza.com
Amakuru Politiki

Trump yeguje umujyanama mu by’umutekano ku bwo kutumvikana

Umukuru wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump yirukanye umujyanama we mu by’umutekano, John Bolton, atangaza ko azashyiraho umusimbura mu cyumweru gitaha.

” Namenyesheje Bolton mu ijoro ryashize ko inshingano ze zitagikenewe mu ‘Ngoro Yera (White House). Ntabwo nemeraga na gake ibitekerezo bye nk’uko byagenze no kuri bagenzi be, bityo musaba kwegura.” Ubutumwa bwa Trump ku iyeguzwa rya Bolton.

Sky News ivuga ko ubusanzwe Bolton atavuganaga n’umunyamabanga wa leta, Mike Pompeo bitewe n’amakimbirane bafitanye.

John Bolton ntiyemeraga imwe mu myanzuro ya Trump harimo uwo guhura n’abayobozi ba Taliban muri Camp David, guhagarika bitero bya gisirikare muri Iran no kuvana ingabo z’igihugu muri Syria.

John Bolton yabaye umujyanama mu by’umutekano kuva muri Mata 2018 ubwo yari asimbuye General HR McMaster.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com