bwiza.com
Amakuru Umutekano

Uganda: Abadepite bangiwe kugera mu nzu y’ibanga yatunzwe agatoki ko itoterezwamo Abanyarwanda

Abadepite bo muri Uganda bangiwe gukandagiza akarenge mu nzu y’ibanga iri ahitwa Kyengera muri Kampala, byagiye bivugwa ko iri mu zo  Abanyarwanda bafatiwe muri Uganda bahohotererwamo.

Abanyarwanda bagiye bafatirwa muri Uganda bashinjwa kuba intasi, barakubiswe bikomeye bamwe basigaye bakurizaho n’ubwandu bwo gupfa. Bagiye batunga agatoki zimwe mu nzu z’ibanga (safe houses) ziri ahantu hatandukanye mu gihugu, ko ari zo bagiye bafungirwamo.

Abadepite bagize Komisiyo y’Iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa Muntu bayobowe na Jenipher Nantume Egunyu  bangiwe kwinjira muri imwe muri izi nzu kuko ngo bisaba uburenganzira bw’abayobozi bo hejuru.

Umwe mu basirikare bari barinze iyi nzu yagize ati “ Ntabwo dupfa gufungurira ubonetse wese ngo yinjire.”

Yababwiye ko kugira ngo binjire byasaba uburenganzira bw’Umuyobozi w’Urwego Rushinzwe Umutekano mu gihugu (ISO) Rtd. Col. Kaka Bagyenda.

Aba badepite n’ubwo bangiwe kwinjira, bavuze ko badashobora gukomeza kurebera ihonyangwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Depite Robert Kyagulanyi umwe muri bo yagize ati “ Uru ruzinduko rurerekana ko ISO itubahiriza uburenganzira bwa muntu. Bamaze igihe bafata abantu mu buryo nk’ubw’amabandi.”

Ibi bibaye nyuma y’aho Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, Gen. Elly Tumwine atangarije iyi komisiyo y’abadepite ko adashobora guhishura umubare n’ahantu izi nzu z’ibanga ziherereye ndetse n’abantu bafungiweyo.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com