bwiza.com
Amakuru Politiki

Umubare w’abanyamahanga barimo kwica muri Afurika y’Epfo ukomeje kwiyongera

Nyuma y’aho muri Afurika y’Epfo hatangiye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ku banyamahanga, kugeza ubu umubare uzwi w’abamaze kwicwa ni 12.

Ikinyamakuru Citypress gitangaza ko abamaze kwicwa ari 12, naho abasaga 639 bakaba baratawe muri yombi bashinjwa ubu bugizi bwa nabi bukorerwa abanyamahanga, ibikorwa byatangiriye i Pretoria mu cyumweru gishize.

Minisitiri Bheki Cele muri Afurika y’Epfo, atangaza ko abafashwe bategereje kugezwa imbere y’ubutabera.

Ku wa Kane w’icyumweru gishize, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yatangaje ko abamaze kwicwa ari 10. Ku wa Mbere tariki ya 9 Nzeri, Polisi ikaba yaratangaje ko hari abandi babiri bapfuye biturutse ku mvururu zabaye ku Cyumweru mu mujyi wa Johannesburg.

Kanda hano usome inkuru bifitanye isano:

 

Izindi wakunda

Bwiza.com