bwiza.com
Amakuru Urukundo

Umugore namufashe asambana hashize ibyumweru 2 dukoze ubukwe, ese ikibazo yaba ari njye utabashije?- Nkore iki?

Nkore iki ibaye nkore iki aha kuri Bwiza.com, ndabona twese ariho tugiye kuzajya tubariza inama zo kubaka ingo zacu pe!.

Nitwa Emmanuel nkaba maze amezi arengaho gato abiri nubatse urugo, ariko ndabona umugore yananiye pe.

Hadashize ibyumweru bibi umugore nasanze arimo gusambana, njyewe naramwifatiye, bitewe n’uwo bari baryamanye ntibyaba birebire kuko burya iyo ufite agatwe gato ukarinda urugumo.

Uwo basambanye ni umuntu ukomeye kuko we ubwe yambwiye amagambo akakaye gusa yararangije amponga amafaranga ngo ntuze, nagiye kuyabikuza kuko ntabwo wabura ibyuma ngo ubure n’Intama.

Rwose aho kugira ngo umugore wanjye atuze ndimo kubona biba bibi pe, arafata gahunda atambwiye, ndataha nijoro ngasanga ntabwo ahari kandi namuhamagara akanyitaba nyuma y’igihe ari uko ageze hafi y’urugo.

Njyewe naramwicaje ndamubaza nti ‘kuki urimo kumbabaza kandi ubizi ko ngukunda? Ambwira ko ntacyo ambabazaho ahubwo ngo ni njye ukomeza ibintu.

Mubaza aho avuye ati “Ni akazi” kandi mu by’ukuri akazi akora saa kumi n’imwe kaba karangiye, n’ubwo imodoka hari igihe ziba zigoye kuboneka mu mujyi wa Kigali, ariko hari igihe na saa yine cyangwa 23:00 aba atarahagera. Kandi burya n’amaso arakwereka n’ubwo aba ambeshya ko yatinze mu kazi, ku murongo se,…

N’iyo ageze mu rugo ntabwo ashobora kwitaba telefone ye andi iruhande, aba abazwa niba ayageze mu rugo, mbese telefone ye ni ikidakorwaho,… Narumiwe!

Mungire inama, kuko ndibaza nti ‘ese yaba ari njyewe kibazo wenda nkaba ntamunezeza uko abishaka? bibaye byo se ntiyabimbwira, nkeka ko twashakanye kugira ngo abone aho aba yitwa umugore ubundi akomezanye n’uwo muntu nirinze gutangaza kandi asanzwe afite umugore n’abana.

Izindi wakunda

8 Ibitekerezo

bwiza 10/09/2019 10:29 am at 10:29 am

“Njyewe naramwicaje ndamubaza nti ‘kuki urimo kumbabaza kandi ubizi ko ngukunda? ” umukundira iki se ubusanzwe? nawe se yakubwiye ko agugunda?
niba ufite ibisubizo bidashidikanywaho kuri ibyo bibazo byombi byafasha kukugira inama

Subiza
0781131573 10/09/2019 1:13 pm at 1:13 pm

Pole sana !! Gusa bibaho kandi ntibivuze ko ari kamere y’umugore nkuko Ataba ari kamere y’Umugabo .Ntikwiye kumva ari igikuba cyacitse
ngo wumve ko gatanya ariyo yaza mbere ahubwo Icyituruta byose nukubiganiraho mukanababarirana . Gusa ubutaha ujye unatugisha yaho twahurira ukagura na fanta nkabantu babagabo tukajyana neza.

Subiza
KKK 10/09/2019 4:20 pm at 4:20 pm

nanjye uwampa uzajya ampa cash akamundongorera, ko babarongora se ntihagire nikweto zabana acyura, mureke gusa ushake uko yajya yinjiza uwo mugabo mumukureho ikintu kigaragara, naho ubundi sinibaza ko harusaza atagitanze

Subiza
Valens 10/09/2019 5:41 pm at 5:41 pm

Uzamubaze niba mu buriri utamuryohereza maze umubaze impamvu aguca inyuma.
Nubona adashaka kukumva, uzake gatanya rwose… Aho ho nanjye nashyigikira ko mutandukana.

Subiza
kamana 11/09/2019 1:57 am at 1:57 am

Wa mugabo we warongoye nk’abandi bagabo uko barongora. Ariko warongoye umugore utari uwa we. Warongoye inshoreke y’undi mugabo. Inshoreke bisiguye indaya ya kanaka mu Kinyarwanda cyo hambere.
Ntiwarongoye umukobwa warongoye indaya y’undi mugabo. Ng’icyo igisobanuro cy’ibyo ugisha ho inama.
N’uburiri bwa we uryama ho iwawe buranduye cyane. Kuko uburiri bw’abashakanye butegekwa kuba ubwera.
Si n’umugore ufashwe gusa asambana wanduza uburiri bw’urugo rwe. N’umugabo ujya gusambanira hejuru y’umugore we aba yanduje uburiri bw’urugo rwe.
Nyuma y’ibyumweri 2 mushakanye, ukamufatira mu cyuho, s’ukubera ko nta cyo ushoboye mu buriri bwa nyu yaba yarakunenze cyatuma ahita akwibeta agasambana. Ahubwo yarasanganywe n’uwo mugabo we basambana mu gihe wari mo kumurambagiza cyoseee, yari afite uwo mugabo k’uruhande. Gusa uragowe kuko inshoreke nk’izi hari igihe wasanga inakunda cyane uyu mugabo. Aho waba ugowe tu. Ku bikwerekeye Ubwo yabonye ko uwo mugabo ari ugusambana gusa atazamurongora , ahita mo kwirongoza k’umusore Ngo agire urugo rw’umuhango.
Umenye ko iryo Hurizo uri mo utari wenyine ariko. Ahubwo abariri mo ni benshii. Bo ntibavuga bahisemo kuryuma ho gusa. Ni benshi ndakubwiye mugowe kimwe.
Murabona neza uko satani akora?
Abagore baba barira ko abagabo ba bo ari indaya kandi nta cyo bababuranye mu ngo za bo. K’urundi ruhande, abagabo na bo bari kurira ayo kwarika kubera abagore bamaze kubanika ku gahinga.
Gusa mfite icyo nakugaye wa mugabo we, kandi kirakomeye.
Ni gute umugore wishakiye agusuzugura akagusambanira hejuru, hanyuma ukubahuka no kwemera Impongano z’umusambane we???
Iki kintu wakoze n’icyaha gikomeye cyane.
Icyo wakoze icyo ni icyaha kiremereye imbere y’imbere y’Imana kuko wemeye impongano z’umusambanyi wagutereye urugo. Akaguha ruswa Ngo uceceke, ukemera na we guhishiira umurozi wateye urugo rwa we. Mu by’ukuri watanze umugore wawe Ngo uwo mugabo amugire ho ububasha. Ayo mafranga wakiriye asa no Gukosha umugore wawe bwa kabili k’undi mugabo. Ibyo bivuze ko wemeye k’umugaragaro ko muzajya mumusangira.
None se ko wakiriye amafranga y’umusambane we, impamvu ikigutera kumubaza aho aba yatinze gutaha ni iyiki? Waramumuhaye reka ajye amukoherereza amaze kumuhaga.
Niba umugabo agutwaye umugore atyo, mumurekere. Mumuhe rwose kuko Yesu yagize Ati: Ukwatse Umukenyero ntumwime n’Umwitero. Mumurekere utuuze. Nukomeza no gusakuza, n’urupfu ruzakugera ho. Mujye mwitondera umugore watinyutse ikintu nk’icyo. Ashobora no kukwicisha n’ukomeza kumuserera ho.
Ndakubwiza ukuri ugabanye akarimi ka we ureke gukomeza kubaza uwo mugore ubusa. Icyo ubaza ni iki? Icyo atakweretse ni iki? Hari icyo aguhishe kindi ubwo?
Ariko hari ikindi nkubwira utazi ahari wenda ku bagore: Aba bantu baragowe…
Nk’uko wagize ubwoba bw’uwo mugabo ukabundabunda imbere ye uri umugabo nka we, hari impamvu y’icyo wamutinyiye.
Icyo watinye rero menya ko bishoboka ko n’umugore wawe ari cyo yahuye na cyo wenda. Birashoboka cyane 95 kw’ijana.
Hari abakobwa cg abagore, bahinduwe inshoreke ku gahato. Atari uko babyifuza. Ahubwo baragize ibyago bagahurira mu kazi n’ibigabo by’ibiraya bitajya bihaga abagore. Maze ibyo bigabo by’ibikomerezwa cyane b’ibibakabafata bugwate mu busambanyi. Abo barahari benshi pe. Baragowe burya abagore baranahohoterwa cyane kubera igitsina cya bo. Bakoreshwa ubusambanyi ku gahato na ba Sebuja bakomeye kandi bakabater’ubwoba ko nibarevura bazicwa no kwicwa bigeretse ho. Ibyo birahari cyane. Wasanga n’uwa we yaraguye muri uwo mutego. Bitabujije ko yaba ariko Ari n’ingeso ye y’uburaya yakuriye mo. Aramutse abaye ari ingeso yakuranye yo gukunda ifaranga, waba ugowe 2 kose…
Biraruhije ariko ko ubineka ukamenya catégorie cg urwego umugore wa we ari mo. Ese ni uburaya yisanganiwe cg uwo mugabo yamufashe bugwate ku ngufu amugira igikoresho cy’ubusambanyi kubera kumutera ubwoba???
Uko ubabaye rero niko n’umugore w’uwo mugabo ababaye k’uruhande rwe… Haguruka ahubwo ukore igenzura umenye ubaririze mu cyayenge uko yabaga ho utaramurongora kuko byanga bikunze hari abari bazi uko yabaga ho. Nubimenya uzamenya urwego umushyira mo. Ko ari kndaya mu bisanzwe cg yahohotewe k’umuntu ukomeye. N’ubwo ubabaye witondere icyo kintu cyabaye. Aho ubafatiye basambana, uwo mugabo aho kumureka akaba akimukomeje bivuze ko ntibimutere ubwoba ko wazabirenga ho ugafuhira umugore Ako kanya, ahubwo akikomereza ibyo wabasanze mo, icyo ni ikintu cyo kugiror’amakenga cyane ukagenza iki kibazo buhorooo. Abagore si nka twe bagira umutima ukomeye cyane. Ashobora guhohoterwa na Sebuja atyo, akareba ukuntu yareka akazi keza kabatunze akemera ubwo buretwa bw’igitsina.
Ushobora no kwibwira Ngo uramutaye, ahubwo ugasanga ni bwo ikibazo cyajya cyagukomerana. Nyamugore akajya kumukurega ho ko wamutaye. Undi nawe akakoherereza abagutegeka kugaruka mu rugo byihuta niba ushaka kuba ho. Ibyo Hari Abo bibaho hafi y’aho utuye aho n’uko utabazi kuko batabikuganirira gusa. ahubwo ariko witonde muri izi ngorane… Niba utazi Yesu wige kumushaka ni umusifuzi utabera hagati mu kibuga.
Tabaza mw’ijuru kuko hari Imana izagutabara ku gihe nya cyo.

Subiza
Kay 11/09/2019 2:14 am at 2:14 am

Kubeshya byo murabizi yaramaze nashaka nawe azakwende mubone menshi nta muntu ukomeye usenya ingo zabandi nababikoze urabizi uko byabagendekeye rero rekeraho kubeshya abunwo wowe niyo maraya yawe mubiziranyereho kugirango mukurwmo ayanyu
Apu

Subiza
Sultan HAKIZIMANA 11/09/2019 8:37 am at 8:37 am

Rwose ku ruhande rwanjye uwo ntabwo ari umugore washatse ahubwo muri mu byo twita uburaya. Wowe bifate nk’aho utashatse ahubwo uri mu buraya hanyuma utuze. Naho niba ushaka kubaka urwo rugo ntirwamara kabiri. Wibuke kandi ko ibyo biri mu bitandukanya umugore n’umugabo.

Subiza
Karisa 12/09/2019 7:54 am at 7:54 am

Wampamagara nkaguha inama zomurywego rwamategeko icyo wakora ukabona amahoro 0788821058

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com