bwiza.com
Amakuru Ubutabera

Dr Francis ushinjwa guhohotera yatawe muri yombi nyuma y’ubutumwa bwa Perezida Kagame

Dr Habumugisha Francis yatawe muri yombi nyuma y’aho Perezida Kagame avuze ko agiye gukurikirana ikibazo cya Diane Kamali umushinja kumukubita yitwaje amafaranga no kumenyana n’abayobozi.

Perezida Kagame yanditse ubu butumwa ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 11 Nzeri, ubwo yavugaga ko yatungurwa no kuba Urwego rw’Ubugenzacyaha nta kintu rwaba rwarakoze kuri iki kibazo. Yavuze ko we ubwe agiye kugikurikirana.

Ubutumwa bwa Perezida Kagame busubiza ubwa Diane Kamali uvugwa ko yakubiswe n’umunyamafaranga

Ku wa 5 Nzeri ni bwo Diane Kamali yibukije RIB, ayibwira ko hashize amezi abiri atarahabwa igisubizo ku kirego yatanze. Yavuze ko yakubiswe na Dr Francis, nyiri GoodRich TV ku wa 16 Nyakanga ariko kugeza ubwo akaba atari yagahanwe.

Diane yashyize ku rubuga rwa Twitter amashusho yafashwe na ‘CCTV Camera’ agaragaza uburyo yahohotewemo na Dr Francis bari mu nama.

Dr Francis yatawe muri yombi, ahita ashyikirizwa ubushinjacyaha nk’uko Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana yabitangarije kuri Twitter.

” Iki kibazo cyashyikirijwe ubushinjacyaha. Ushinjwa yatawe muri yombi mu gihe iperereza rigikomeje”  Bosco Mutangana.

Izindi wakunda

10 Ibitekerezo

Eric 11/09/2019 2:44 pm at 2:44 pm

Bimubere isomo rikomeye kuko numvisheko atari nuwo yakubise wenyine ningeso asanganywe ,ariko ubundi niba kubita umukozi we ,ubwo umugore ntiyagowe,ubundu iminsi yumujura ni 40,gusa President wacu Imana ijye ikomeza kumuha Imbaraga ndetse nimyaka myinshi yo kurama kuko twamuahwe n’Imana ,ariko mfite akandi kabazo ,ese iyo Intore izirusha intamwe atavuga ntiyari guhanywa uwo Dr Francis ?bibutse kumuhana aruko President wacu yavuze ?nabyo babirebeho pe ,ese abazahohoterwa bose bazajya babanza bace aho uwo Mwari yaciye kugirango ubutabera bukore akazi ?

Subiza
Kanyandekwe 11/09/2019 4:38 pm at 4:38 pm

Ibi biteye isoni n’ikimwaro ku nzego z’igihugu zikora ibiri mu nshingano zazo ari uko perezida wa Repubulika yavuze.

Subiza
Kayitesi 11/09/2019 5:01 pm at 5:01 pm

Abayobozi bacu baransetsa rwose. Iyo umusaza atavuze ntacyo bakora

Subiza
M..José 11/09/2019 8:02 pm at 8:02 pm

President wacu ndamukunda cyaneee!!! Ntawarengana byamugezeho!!!Agasuzuguro k’abashoramari urakazi???Hari abaza bagakorera ubugome abanyarwanda
Imana iguhe umugisha .

Subiza
Mparambo 11/09/2019 8:03 pm at 8:03 pm

Ariko biteye agahinda n’isoni ku nzego zidakora ibyo zishinzwe. Koko babona Umukuru w’igihugu agomba kuba hose kandi hari ababishinzwe. Ahora abibabwira ariko ntibumva. Abakabikokze batagize icyo babikoraho bakwiye gufatirwa ibyemezo na bo.
Ubu se tudafite Perezida Kagame byagenda bite koko!!!
Kuki batafatira urugero ku Umukuru w’igihugu!
Ubu se koko ibitagenda byose bijye bikemuka ari uko yibukije inshingano abo bireba!

Subiza
M..José 11/09/2019 11:15 pm at 11:15 pm

Hari abashoramari baza bakadukorera ubugome,ukagezaho ukibaza niba uri mu gihugu cyawe???kuko abo dutabaje babireka.Ariko babiha agaciro nka president wacu,wita kuri buri wese.

Subiza
Innocent 12/09/2019 5:21 am at 5:21 am

Ese mubona Perezida Paul Kagame igihe azaba adahari u Rwanda ruzaba remember gute? Uzi ko iyi yaba debate ndende cyane! Njye mbona tuzaba inyuma ya Libya!!!

Subiza
Alex 12/09/2019 6:37 am at 6:37 am

Ndashuma president wacu poul kagame cyane buriya RIB ntimuyizi kuko iyo ujyanye ikirego babanza kukureba no kugukangana kuri rubanda rugufi gusa nireke kutubikamo ubwoba baduhe service
Tugenewe cyane cyane iya masaka

Subiza
Al 12/09/2019 7:55 am at 7:55 am

Umuyobozi wa RIB nahindurirwe imirimo.

Subiza
Lily 12/09/2019 2:30 pm at 2:30 pm

None utazabasha kwandika kuri Twiter ngo president wacu abibone ntazabigwamo koko? oya banjye bakora neza abayobozi ntibagakore aruko umukuru yagombye kubimenya Mwisubireho ark x? ko ariko bihora ngo turibkubikurukirana yavuga gato mukabikora bigomba guhinduka mugani wababasore

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com