bwiza.com
Amakuru

Hatawe muri yombi abakekwaho kwiba nimero z’indangamuntu bakabikuza amafaranga kuri Mobile Money

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko mu cyumweru gishize rwataye muri yombi abagabo babiri; Nkurunziza Mohamed na Birikunzira Salomon bakekwaho ubwambuzi bushukana.

Ku rukuta rwayo rwa Twitter, RIB yavuze ko aba iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko abafashwe bajyaga biba nimero z’ingamuntu bakiba amafaranga ya ba nyirayo.

RIB iti “ Iperereza ry’ibanze kandi rigaragaza ko aba biba nimero z’irangamuntu zatangiwe ahantu hatandukanye bakazikoresha mu kubikuza amafaranga kuri MTN mobile money na Airtel money ku ba agents badasaba irangamuntu z’abakiliya bagiye kubikuza.”

RIB irakangurira abaturarwanda kuba maso bakirinda abatekamutwe babizeza ibitangaza, kandi inashimira abakomeje gutanga amakuru kugihe kugira ngo ibyaha bishobore gukumirwa.

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com