bwiza.com
Amakuru Urukundo

Iyo foto mberetse niko nteye, ndi mwiza kandi nteye neza, ntibinezeza kuko bimpoza mu bigeragezo- Nkore iki?

Ibigeragezo igitsina gore duhura nabyo sinzi niba n’abagabo babinyuramo, ku bwanjye ndi umukobwa w’imyaka 26 y’amavuko, iwacu ni muri Kigali/ Muhima ariko nkorera mu mujyi.

Nta nkumi yigaya ariko ntabwo wakwiyoberwa, ndi mwiza pe kandi n’uko nteye nzi ko hari abakobwa benshi babyifuza.

Uku meze rero bituma nitekerezaho cyane bitewe n’imijugujugu mba natewe nkayisimbuka, rwose pe, ntababeshye nabuze uko mbigenza.

Nshyira agafoto ku mbuga nkoranyambaga nkasanga ubutumwa nohererejwe 90% ari ubunsaba urukundo, muri bwo nkasanga abarunsaba 70% muri bo ni abagabo.

Akenshi abo mpaye akanya tugakomeza kuganira nta handi baganisha ni ku buriri, bakancukisha amafaranga bifuza ko turyamana.

Mbese ntabwo bwacya rimwe cyangwa kabiri hatagize umugabo cyangwa umusore unganirije ku kirebana n’imibonano mpuzabitsina, cyangwa ngo andate ubwiza n’ibindi mbona ari ibyo kundoha.

Kubera izi ntambara mporamo, bituma ntanezezwa n’uko nteye ahubwo nkumva bishobotse byahinduka. Ndakundana n’umusore nakumva umutima wanjye utangiye kumukunda ati ‘umubiri waWE urancumuza’, ejo ati ‘numva nshaka ko turyama’ tukaba turashwanye.

Ni izo ntambara mporamo, ninubaka urugo nzi neza ko izi ntambara zitazashira kandi kubera uko ngaragara abasore ntibambona nk’uwo kubaka urugo ahubwo abenshi mbambona bambona nk’uwo kuryoshya mu buriri kandi atari uko ndi.

Ntabwo ndi indaya, nta n’uw’iwacu wabyigeze, nkeneye inama zanyu, murakoze!!

Izindi wakunda

10 Ibitekerezo

Ntacyobintwaye 11/09/2019 2:14 pm at 2:14 pm

Muraho neza
nonese wa nkumiwe ugishinama kubera imiterere yawe wabwiwe niki kuri mwiza?
Ibyowitako aribyiza kuriwowe abandi nibibi
Inama nkugira nawe uzajye kwa Makuza

Subiza
Valens 11/09/2019 4:11 pm at 4:11 pm

Darling, birumvikana mu isi tugezemo ntabwo bitangaje cyane. N’ubwo umugabo yaba atereta abakobwa benshi, aba yarabonye uwo abona ushoboye kubaka, kandi muri Africa umukobwa witwa ko ashoboye kubaka urugo ni wa wundi utajya kuri social media kandi ntiyambare imyambaro iri sexy… Gusa izi ntekerezo si zo, but as long as you’re in Africa you’ll always meet these kinda mentalities…. Iyo uri mwiza ukaba uteye neza, ugakunda social media, ukambara imyenda iri sexy,… Ufatwa nk’umukobwa WO mu buriri gusa udakeneye cg udashoboye kubaka urugo. Buriya na ShaddyBoo suko adakeneye undi mugabo bongera kubakana umuryango, ahubwo nuko abagabo bamufata nk’indaya ko atabasha kubaka urugo, abo bavugana Bose akabona abarashaka sex gusa… Gusa uzitonde, ntuzace umuntu n’umwe amazi, uzageraho ubone ukwifuzaho isezerano ry’iteka.
Ku bindi bisobanuro, WhatsApp +1(484)2000232

Subiza
Sultan HAKIZIMANA 11/09/2019 4:42 pm at 4:42 pm

BURIYA RERO WA MUKOBWA WE! BACA UMUGANI NGO UWIGIZE AGATEBO AYORA IVU. ABO BOSE BAGUTESHA UMUTWE NI UKO UBA WABAHAYE UMWANYA. UTAWUBAHAYE NKEKA BATAKUBONA. IKIJYANYE RERO NO GUKUNDANA N’ABASORE MBERE Y’UKO MWINJIRA MU RUKUNDO UJYE UBABAZA ICYO RUGAMIJE. NIWUMVA BITAKUBANGAMIYE MUKOMEZANYE KANDI WIRINDE GUTENDEKA CYANE KUKO BYAGUSAZA UKIRUKA KU MUSOZI.

KOMEZA WIHANGANE KANDI UZANESHA.

Subiza
Hakiza 11/09/2019 4:52 pm at 4:52 pm

Ubundi c wagiye ushiraho utundi tuntu ukunda nk’uturabo , udufoto tw’inyoni, inyamaswa cyangwa ibindi bintu ukinda izo in nk’ingero natangaga, bityo ibyo byagufasha kutikururira abo Bantu birirwa baguteshya umutwe ukagera aho utangira kwanga uko uremetse.

Subiza
kay 11/09/2019 5:09 pm at 5:09 pm

Inama nakugira nugushishoza ukareba umugabo ugufitiye umugambi mwiza ikibazo gihari muri iyi minsi nuko aakobwa nabo bifata bigatiza umurindi abahehesi hari umugani ugira uwigize agataro ayora ivu umubiri wawe nimiterere yawo nibyo Imana yaguhaye niba wumva utawukunze uraba uyisuzuguye rero mukobwa mwiza kuba strong mu bitekerezo no mu mutima bizagufasha guhangana nibishuko
ikindi niba bikugora gana abaganga baguhe diet ubwo koko urashaka kunanuka ukaba uruzingo ?? kugirango abagabo batagukurikira yaba wari uziko niabasazi babatera amada Be Strong sister

Subiza
Ndayambaje Robert 11/09/2019 5:49 pm at 5:49 pm

Mpa aderesi yawe nkubwire

Subiza
Munyana fans 12/09/2019 7:09 am at 7:09 am

Ese ujya usenga? Niba usenga geza ikifuzo cya we Ku Mana.ikindi umenye guhakanira uje akubaza amafuti.ubwo utangira ubasekera kandi Uzi uko uteye.menya gusubizanya ubwenge bwuje umuco no kwiyubaha kandi ujye uvugisha ukuri.

Subiza
Fidele Normand 12/09/2019 8:36 am at 8:36 am

Birumvikana ko baba babonye amafoto wowe ubwawe washatse kwerekana nabo bagaheraho, no wowe ubaha urwaho somehow!!!!

Nubwo uteye gutyo gutyo ariho hari style ushobora kwambara ikakubanyiriza ibibazo, ubwo rero uruhare rwa mbere ni urwawe rwo kubanza kumenye uko ukwiriye kwifata.

Gira ubihamya bwiza who uba hose uzabona ugukunda by’ukuri mubane kandi burya Imana niyo igira icyo Irema ikagikomeza. Yesu niwe nzirq n’ukuri n’ubugingo nta wuba muri we ubura amahoro!!!

Subiza
Kanyamuhanda 0788485998 13/09/2019 2:26 am at 2:26 am

Ahubwo wowe senga Imana abo boze bime amaso nubwiza wibonaho buteke ubone ko uteye nkabandi bose Kandi wicishe bugufi byose niyo ibitanga

Subiza
Ale 13/09/2019 9:43 am at 9:43 am

Inama nange nakugira sumbukira kwa makuza wihe akabyizi ntasoni ngo urimwiza ark ntankumi yigaya wasanga unuka igikara maze

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com