bwiza.com
Amakuru Politiki

Nibamukande yumve- Gitifu wa Kagano/Nyamasheke ngo arucira umuturage 

Umuturage witwa Nshimiyimana Ananias yashyizwe mu kigo ngororamuco cyo mu karere  ka Nyamasheke,  umugore we ndetse n’umuturanyi bavuga ko yazize guha amakuru itangazamakuru ndetse ko aho kugira ngo ubuyobozi bw’umurenge bumurenganure bwamusabiye ‘gukandwa’.

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo hatangajwe inkuru z’abaturage batuye mu mudugudu wa Mutusa akagari ka Rwesero ho mu murenge wa Kagano, bavugaga ko bimwe inzira n’abaturanyi babo ndetse amazi ava ku nzu zabo akaba agiye kuzabasenyera, kuva ku wa Gatatu w’icyumweru gishize umwe muri aba baturage yajyanywe mu kigo ngororamuco cya Nyamasheke, bagenzi be bakavuga ko aricyo azize.

Nyiranzakizwanayo Rachel umugore wa Nshimiyimana  hari icyo avuga ku byo bashinja umugabo we kwanga kwitaba ubuyobozi.

Yagize ati “ Kumuhamagara ntiyari ahari, hari urupfu yari yagiyemo i Kigali, njyewe naranitabye kuko ibyo yari yahamagariwe byari byakozwe n’umwana kandi umwana ari uwacu twembi, mpageze baranyanze bambwira ko ntagomba kumwitabira.”

Nyiranzakizwanayo avuga ko iyo umugabo we abajije icyo azira bamubwira ko ikibazo agifitanye n’ubuyobozi; ati “Iyo abajije baramubwira ngo ikibazo agifitanye n’ubuyobozi”.

Umwe mu baturanyi be wasabye ko imyirongoroye ndetse n’ijwi rye bihindurwa,  kubera impamvu z’umutekano we yavuze ko icyo uyu mugabo wajywanwe mu kigo ngororamuco  azira kuvugisha itangazamakuru ,ati “ ubwo icyatumye uyu mugabo afungwa ndetse nubu akaba akirimo, twabasabye ko baza aho byabereye bakabasubiza ko uwo bashakaga ari uyu mugabo kuko yahuruje Radio ikaza mu mu mudugudu wacu kandi batabishaka.”

Uyu muturanyi yakomeje avuga ko ibi byavuzwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagano. Yagize ati “ Gitifu niwe wabivuze yari yicaye imbere y’ameza, yaravuze ngo nibamukande yumve. akomeza  bamuhimbira ibyaha ko yatemye insina, bamuhimbira ko yasuzuguye bayobozi,…”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagano,  Niyonzima Jacques aganira na Radio Isangano dukesha iyi nkuru, ahakana ko uyu muturage yajyanwe mu kigo ngororamuco kuko yatanze amakuru,  ko ahubwo agandira ubuyobozi.

Yagize ati ” Uwo Ananias nawe ni umuntu wagaragaye nk’umuntu wigomeka, uhohotera abantu yahamagazwa ntiyitabe, mbese ni ukwigomeka ntekereza ko nihaba isuzuma ashobora gutaha kuko ubu maze kumva uko ubuyobozi bukora n’inshingano afite mu buyobozi. “

Yakomeje avuga ko akurikiranweho kuba yaraciye inzira mu murima w’umuturage yahamagarwa ntiyitabe ndetse hari nuwo yambuye isuka.

Uyu munyamabanga avuga ko uyu muturage yahamagajwe n’umukuru w’umudugudu inshuro enye ntiyitabe agahamagazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari nabwo akanga kwitaba, …

Bwana Kimanuka Jean Nepomscene ukuriye Isibo uyu muryango ubarizwamo avuga ko nta myitwarire mibi azi Nshimiyimana Ananias yagize ati “ Mu byukuri uretse kiriya kintu cyabonetse cy’amakimbirane y’inzira akaba ariyo amugejeje hariya, urumva ko abantu bamwimaga inzira batamuvugira neza, niho wenda bahereye ariko ntakindi kintu kibi muziho da!”

Yakomeje agira ati “ Si igisambo, nta muntu ararwana na we ntawe ndabona yakubise, ntakindi kintu kibi muziho pe”

Ibivugwa n’aba baturage biramutse ari ukuri, iyi ishobora kuba imwe mu nzira yo gutinyisha abaturage kujyabavugana n’itangazamakuru , cyane ko nubundi uba usanga abaturage bavuga ko iyo banyamakuru bamaze kuhava akenshi abayobozi babareba nabi mu mirenge itandukanye igize akarere ka Nyamasheke.

Izindi wakunda

3 Ibitekerezo

Mparambo 11/09/2019 6:27 pm at 6:27 pm

Uyu se yakwegujwe agakurikira uwari shebuja!

Subiza
Bobos 11/09/2019 7:19 pm at 7:19 pm

Umuyobozi se ikosa yakoze niryo guhana uwagandiye umuyobozi namwe ntimugakangishe kweguza nkaho abeguye haruwo mwumvise wishwe ninzara .

Subiza
Minani 11/09/2019 9:41 pm at 9:41 pm

Niyo mpamvu Nyamasheke ihorana utubazo turimo na Bwaki!Abategetsi bayo nako abayobozi bayo bahora mu matiku!Tekereza gitifu ugifite ububasha bwo gufunga!

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com