bwiza.com
Ijambo ry'Imana Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

Tangira guha amategeko umubiri wawe – Rev. Nibintije

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.

1 abakorinto 9:27

“ Ahubwo umubiri wanjye nywukubita ibipfunsi kandi nka wutegeka nkuko umuntu ategeka umugaragu we.” Niba imibiri dufite ari iyacu koko, akaba ntawe tuba twayitiriye, iri jambo ry’ Imana ritubwira ko tugomba kuyiha amategeko nkuko Pawulo yategekaga umubiri we. Kandi mu gihe nabwo imibiri yacu yashaka kuzana amanyama ( kutumva amategeko yacu). Udukofi natwo tukaba twakora kugira ngo ibashe kumva amategeko yacu.

Mu yandi magambo Pawulo yabwiraga umubiri we ko ariwe ugomba kuwereka aho ugomba kwicara cyangwa kuwubwira icyakorwa. Niwe wagomba kuwubwira ko amatariki ari mabi ko ugomba gufata icyayi kitagira umugati
cyangwa ko ugomba gufata akawunga n’ ibishyimbo gusa kandi bitagira itomati n’ igitunguru.

Niwe wagombaga kuwubwira ko byahindutse ko imbehe yubamye bityo ibyo kwambara imyenda igezweho (fashion) bigomba kuba bihagaze, ko ari ukugana Nyabugogo gushakayo imyenda ishiritse. Ubwo umubiri washaka gutera imigeri mu kwerekana ubundi buryo bwo kubibona bitarebye situation turimo, bitarebye ko akazi kashize cyangwa byifashe nabi bityo umubiri ugashaka gushushanya izindi nzira z’ ubusamo zo kuba ibyo kwicuruza cyangwa y’ ubutaperi bweze cyane muri iminsi, aribwo dukunze kwita “ubwesikoro” (tugerageje kubivuga mu ururimi rwacu.)
Ari nabyo byitwa “ubujura”.

Bityo ukaba wahakanira umubiri wawe, uwubwira ko nawe ufite undi uguha amategeko kandi uwo akaba ari umuremyi wa byose ariyo Imana ishobora byose, kandi ko ayo mategeko ukwiriye kuyubahiriza. Mwenedata, Amategeko duha imibiri yacu ntabwo agomba kugarukira kuri ibyo gusa, agomba kuba nabwo afitanye ubufatanye n’ ibyo Ijambo ry’ Imana rivuga bijyanye n’ imibiri yacu. Amategeko avuga uko imibiri yacu igomba kuba ibitambo bishimwa, amategeko ajyanye ni uko ingoro y’ Imana cyangwa office yayo igombwa gufatwa kuko ijambo ry’ Imana ritubwira ko imibiri yacu ari insegero z’ Imana.

Imibiriri yacu tugomba kuyiha amategeko yo gushyira mu ibikorwa ibyo ijambo ry’ Imana rivuga kuri yo. Mu igihe imibiri yacu nabwo yagize ikibazo cy’ ijyanye n’ uburwayi, ingorane zigiye zitandukanye zirebana n’ imibiri yacu ni ngombwa kuyitegeka kwakira imbaraga z’ Imana zitanga intsinzi kuri ibyo bibazo.

Intsinzi yo kuva mu ikibazo cy’ Uburwayi, cyangwa n’ ibindi bibazo. Ubu uri mu bihe byo kwanga ko imibiri yacu ituganza, kuturenza ijwi cyangwa kugira ijwi rya nyuma ku kintu yifuza kuko iyo nshingano ari iyacu kandi iyo nshingano tukaba twayirangiza dushingiye kubushake bw’ Imana yacu. Satani nta handi ujya ashaka kudufatira usibye ku mibiri yacu, imitego myinshi tujya tugwamo yose ni aho aba yayitegeye.

Niyo mpamvu twagombye guhagurukira tugakoresha inshingano yacu nkuko Pawulo atubera urugero rwiza maze tugaha imibiri yacu amategeko aho kugira ngo abe ariyo iduha amategeko.

Iki ni igihe cyo kutemerera imibiri yacu kutubwira icyo tugomba gukora ahubwo akaba ari twe tugomba kuyibwira icyo igomba gukora n’ icyo itagomba gukora. Ubugingo bwacu nibwo bugomba kujya hejuru y’ imibiri yacu kuko ubuzima bw’ Imana yaduhaye cyangwa yasize muri twe ari bwo bugingo bwacu. Iyo ubwo buzima butembatemba mu mibiri yacu, nibyo bita “kugira ubuzima buzira umuzi”

Ubuzima buzira indwara, ubuzima bumerewe neza, ubuzima buri mu ubushake bw’ Imana. Akaba aribyo nkunda kwita” Roho nziza mu mubiri mwiza.” Kwifurije uyu munsi kugira Roho nziza mu mubiri mwiza.

Imana iguhe umugisha..!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
estachenib@yahoo.com
WhatsApp: +14123266034
Instagram: Nibintije Evangelical Ministries
Twitter: @ivugabutumwa
Facebook: Nibintije Evangelical Ministries International

Izindi wakunda

Bwiza.com