bwiza.com
Amakuru Politiki

Gen. Frank Rusagara yireguye ku byo ashinjwa kuvugira mu kabari k’i Nyarutarama

Iburanisha risoza imyiregurire ya Jenerali Frank Rusagara ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Nzeri 2019, ryaranzwe n’impaka ndende kuri buri ngingo yagendaga atangaho ibisobanuro ku bujurire bwe.

Ku kibazo cy’abatangabuhamya uruhande ruregwa ruvuga ko bagombaga gutumizwa mu rubanza bagahatwa ibibazo n’umucamanza, aha umucamanza yabajije niba inyandiko mvugo basinyiye mu bugenzacyaha n’ubushinjacyaha nta gaciro ifite ku buryo bazanwa mu rukiko.

Uwunganira Rusagara ari we Pierre-Célestin Buhuru, avuga ko ikimenyetso umushinjacyaha azana mu rukiko ari cyo agereranya n’umutangabuhamya, mbere y’uko umucamanza agishingiraho ahanisha uregwa imyaka 20 y’igifungo kiba kigomba kugibwaho impaka.

Jenerali (uri mu zabukuru) Rusagara yongeye kugaruka ku byiswe ibihuha ngo yaba yaragiye avugira ahantu hatandukanye harimo akabari ka Nyarutarama Tennis Club aho ngo yavugiye amagambo yangisha rubanda ubutegetsi.

We avuga ko ako kabari kagenewe abasirikare bakuru, ko atari gupfa kuhavugira ibyo abonye byose keretse ibyo azi ko bifite ukuri.

Mu magambo aregwa ko yavuze ngo yagereranyije u Rwanda na ‘Banana Republic’. Ibi yabihakanye ariko avuga ko yifashihije inyandiko z’abahanga ‘Banana Republic’ bivuze agahugu gato gakennye kandi kabeshwaho n’inkunga z’amahanga.

Yongeyeho ko mu gihe yafunzwemo muri 2014, u Rwanda rwari kuri uwo murongo, akibaza ko uwabivuga bitakwitwa icyaha.

BBC yakurikiranye iri buranusha, ivuga ko Rusagara anaregwa kandi kuba yaravuze amagombo nka “Rwanda is a police state”, abagenekereza bavuga ko bivuze ko “U Rwanda ruhoza ijisho ku baturage”.

Mu gusobanura ibyo, yibazaga ibibazo ati, ‘niba umuntu afungwa nta mpapuro zigaragaza ibyo aregwa, igihugu cyaba kigendera kuyahe mategeko?’

Ibyo byose umushinjacyaha Capitaine Faustin Nzakamwita yagize icyo abivugaho, avuga ko icyangombwa atari ukuzana abatangabuhamya ngo bahatwe ibibazo, ko icy’ingenzi ari umwanya n’uburenganzira bihabwa ababuranyi bakanyomozanya ku bimenyetso biri muri dosiye.

Uyu mushinjacyaha yahakanye yivuye inyuma ibisobanuro bya Rusagara avuga ko bigaragaza ko Nyarutarama Tennis Club ari ahantu hatagendwa n’uwo ari we wese, ashimangira ko amagambo ya Rusagara aho ari ibihuha byo gusebya abategetsi byari bifite intego yo kwangisha abaturage ubutegetsi.

Uregwa n’umwunganizi we barangije kwiregura basaba ko mu rubanza rwa mbere igihano cy’imyaka 20 cyari gikabije kuba kinini.

Me Buhuru akavugako urukiko rw’ubujurire rwagombye kwita ku myaka y’uwo yunganira ndetse n’imirimo ikomeye yakoreye igihugu.

Kuri ibi, umushinjacyaha yavuzeko batigeze basaba urukiko guca inkoni izamba ngo rubyange, ko umucamanza wa mbere yatanze ibihano bikurikije amategeko.

Urubanza rurakomeza kuri uyu wa kane bishoboka ko ari nabwo rwapfundikirwa.

Izindi wakunda

Bwiza.com