bwiza.com
Amakuru

Ibitero byibasira abanyamahanga b’abirabura: Abanyanigeria 187 ba mbere bagejejwe i Lagos

Mu gihe muri Afurika y’Epfo hakomeje ibitero bigabwa ku bahanyamahanga b’abirabura, Nigeria yiyemeje kuvana abaturage bayo muri iki gihugu yifashishije indege ku buntu. Ubu abagera ku 187 ni bo bamaze kugera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Murtala Muhammed, Lagos.

Nigeria yasabye abifuza gusubira iwabo kwegera ibiro by’abahagarariye igihugu muri Afurika y’Epfo kugira ngo babategurire uburyo bazasubirayo.

” Abanyanigeria babishaka barasabwa kwegera ibiro by’abahagarariye igihugu muri Pretoria na Johannesburg kugira ngo bahabwe  gahunda.” Ubu ni ubutumwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Nigeria yatanze.

Habonetse abantu 640 biteguye gusubira muri Nigeria. Icyari gisigaye ni ukubatwara mu ndege za kompanyi ya Air Peace Airlines yiyemeje kubatwara.

Amakuru ya The Punch avuga ko aba Banyanigeria bageze mu murwa wa Lagos baririmba indirimbo yubahiriza igihugu. Bari bafashe kandi ibyapa biriho ubutumwa bwamagana ibitero byibasira abanyamahanga.

Ibi bitero byamaganwe n’ibyamamare ndetse n’abayobozi nka Moussa Faki Mahamat uhagarariye Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, Muhamadu Buhari uyoboye Nigeria na Cyril Ramaphosa, Umukuru w’Afurika y’Epfo.

Byagize ingaruka nko kwihorera kw’abaturage ba Nigeria, Zambia na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Abanyanigeria na Zambia bibasiye ibikorwa by’Abanyafurika y’Epfo baba iwabo. Hari n’amakuru yavuze ko bamwe mu bakuru b’ibihugu banze kwitabira Inama yiga ku bukungu (World Economic Forum) yabereye muri Afurika y’Epfo mu rwego rwo kwamagana uru rugomo.

Gusa ariko n’ubwo byamaganywe, hari abavuze ko amwe mu mashusho ndetse n’amafoto akwirakwizwa ari ay’ibyabaye mu myaka yashize, bakaba babona ko habaho gukabya. Abandi bavuga ko ibi bitero bigabwa ku banyafurika y’Epfo bagenzi babo aho kuba abanyamahanga.

Abaturage bo muri Afurika y’Epfo batangiye kugaba ibitero ku bikorwa by’abanyamahanga b’abirabura birimo ubucuruzi, ku mitungo nk’amazu ndetse n’imodoka, ndetse hari n’abandi bagiye bicwa. Ababarirwa mu 10 ni bo bamaze gutakarizamo ubuzima.

Izindi wakunda

Bwiza.com