bwiza.com
Amakuru Urukundo

Ndi isugi, umusore twenda kubana yambwiye ko yaryamanye n’abakobwa basaga 200 ngira ubwoba- Nkore iki?

Ndabasuhuje, mugire amahoro ya nyagasani, ndishimye kandi ndanabakunda kuko inama zanyu ndazikurikira cyane kuri iki kinyamakuru.

Ndi umukobwa ubura igihe gito ngo yubake urugo, ariko nk’uko mubizi mbere yo kubana n’umuntu hari ibyo mubanza kuganiraho, ariko uko yambwiye kwankuye umutima.

Ni umusore twabyirukanye ariko kubera ko iwacu ari mu Ntara y’Amajyaruguru, we amaze kubona ko gukomeza ishuri byanze yahise ajya i Kigali gupagasa n’ubu niho akiba, ndetse ni naho twembi duteganya gutura.

Ubwo twateruraga ikiganiro, nibwo yambajije ati “mbaza buri kibazo cyose wifuza ndajya nkusubiza”. Ndamubaza byinshi ansubiza kandi koko ambwiza ukuri kuko ntabwo wabeshya umukunzi wawe mugiye kubana ubuzima bwose.

Ubwo twageraga ku ngingo y’imibonano mpuzabitsina, naramubajije nti ‘Wumva tubanye tutarakora imibonano mpuzabitsina hari icyo byakubangamiraho? yansubije ambwira ko rwose atanabyifuza bitewe n’amateka yaciyemo.

Nibwo nayamubajije ambwira ko hari igihe cyageze arasambana cyane ngo ku buryo atamaraga iminsi ibiri ataryamanye n’umukobwa. Nahise mubaza nti abo mwaba mwararyamanye baba ari nka bangahe?

Ntiyaciye ku ruhande, yambwiye ko yameze imyaka nk’itatu abona amafaranga menshi buri munsi, anywa inzoga nyinshi noneho akanasambana cyane, rimwe na rimwe ngo yanaguraga indaya yabaga yishimiye.

Ku bwe avuga ko n’abakobwa basaga 200 baryamanye, ko bamwe yabaga atanabazi. Akimara kumbwira atya, nahise ngwa mu kantu pe! ariko ntabwo nabimweretse mu gihe njye kugeza n’iyi saha nta gitsina cy’umugabo nze.

Nabyirutse numva rwose ntashwamadukiye ibyo ariko na none bitewe n’umuhurwo natewe n’amateka y’ababyeyi banjye. Mbese ntabwo nigeze numva nishimiye abasore pe! Mama yarababajwe bikomeye bituma nanjye nkura ntyo, gusa ubu nabonye ko ntaheranwa n’agahinda ndirekura ninjira mu rukundo.

Ubu se koko, uyu musore azambera umugabo ku buryo atazajya anca inyuma, ndibaza byinshi, ubu se koko mfite banga ki rizatuma munyura uko yifuza nyuma yo guca muri abo bagore, nahuye n’ikibazo pe! ntegereje izo nama.

Izindi wakunda

2 Ibitekerezo

Anaclet Bimenyimana 13/09/2019 8:41 am at 8:41 am

Urahirwa kuko wiboneye umugabo umenyereye akazi. ahubwo mubwire mwihutishe ubukwe abandi batamugutwara. mbega amahirwe ugize! ashima Imana. amashimwe menshi.

Subiza
ntuza 13/09/2019 10:11 am at 10:11 am

Nabyirutse numva rwose ntashwamadukiye ibyo ariko na none bitewe n’umuhurwo natewe n’amateka y’ababyeyi banjye. Mbese ntabwo nigeze numva nishimiye abasore pe! Mama yarababajwe bikomeye bituma nanjye nkura ntyo, gusa ubu nabonye ko ntaheranwa n’agahinda ndirekura ninjira mu rukundo.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com