bwiza.com
Ahabanza » Inzika,ubwumvikane buke babifashije hasi Asinah na Riderman bakorana indirimbo
Imyidagaduro

Inzika,ubwumvikane buke babifashije hasi Asinah na Riderman bakorana indirimbo

Imyaka isaga ine urukundo rwa Ridemana na Asina rushyizweho akadomo, nyuma y’itandukana ryabo havuzwe byinshi mu itanganzamakuru bivugwa ko Riderman yaba yarananiwe kwihanganira ingeso za Asinah n’ubwo ibi byose Riderman yabihakanye akavuga ko arimpamvu zabo bwite zatumye bahagarika urukundo bari bamazemo imyaka umunani.

Mu minsi ishije hagiye humvikana agace gato k’indirimbo by’umvikana ko harimo amajwi ya Riderman, ni mugihe kandi Asinah nawe ubwe abinyijije ku rukuta rwa Instagram yararikiye abafana be ko bagomba kwitega ikintu kidasanzwe kizabatungura agiye gushyira hanze, kuva ubwo amaso y’abamukurikira bayahanga imbuga nkoranya mbaga ze, kugeza ubwo yeruye ko afitanye indirimbo na Riderman bahoze bakundana.

Asinah yemeje ko afitanye  indirimbo na Riderman izajya hanze mu cyumweru gitaha mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Yagize ati“njye na Riderman dufitanye indirimbo, izasohoka mu cyumweru gitaha, twari twayise Bombe ariko twumvishe hari abandi bazanye isa nayo biba ngombwa ko turihindura tuyita Turn Up.”

Ku kijyanye nibo hari amafaranga yishyuye kugira ngo indirimbo ikorwe, yanze kugira byinshi abivugaho.

Muri 2015, nyuma y’imyaka 8 Riderman na Asinah bakundana, baje gutandukana burundu, icyo gihe Ridermana ahita akora n’ubukwe na Nadia.

Izindi wakunda

Bwiza.com